Dr Ngirente yageze i Burundi mu nama yiga ku mutekano wa Congo

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yageze i Bujumbura mu Burundi aho yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yiga ku mutekano.

Dr Edouard Ngirente agera ku kibuga cy’indege i Bujumbura

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05 Gicurasi 2023, nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura cyitiriwe Melchior Ndadaye, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca.

Inama yitabiriye iraba kuri uyu wa 6 Gicurasi yabanjirijwe n’izindi zabaye kuva tariki ya 2 Gicurasi 2023 harimo iyahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa 4.

Yitabiriwe kandi n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika nka Angola, Africa y’Epfo, Mozambique, Malawi na Zambia.

Igamije gusuzuma ibyagezweho n’inama yindi nk’iyi ihagarikiwe na ONU yabaye muri Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia, ahasinywe amasezerano agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo.

Inama y’i Bujumbura kandi irasuzuma ibyagezweho n’amasezerano yo kugarura amahoro ya Luanda na Nairobi.

Umushyitsi Mukuru ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, biteganyijwe ko agera i Burundi kuri uyu wa Gatanu aturutse i Nairobi muri Kenya.

Kuwa gatandatu António Guterres azahura na Perezida Evariste Ndayishimiye n’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bazaba bari i Bujumbura.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Birasa n’aho Umukuru w’igihugu cy’Urwanda n’uwa Kongo batazitabira iriya nama. Bivuze ko ntacyo izageraho mu gihe cyose abo ikibazo kireba bagihunga! Ngo bagiye gusuzuma ibyagezweho kandi bazi neza ko EAC n’ingabo zayo ntacyo yamaze! Ikibazo rero benshi bakomeje kwibaza nuko amanama ahoraho ntacyo akemura. Ikindi nuko hari abategetsi bungukira muri ziriya ntambara nyamara abaturage barushaho kumererwa nabi. Ese ubundi intambara iri mu karere igamije iki? Ubufaransa na Amerika ku ruhande rumwe, Abarusiya n’Abashinwa ku rundi bakoresha abategetsi nabo bafite inyungu zabo – cyane cyane izo kuramba ku butegetsi – maze bagashoza intambara zirimbura abaturage. ubwo niko bahamagaza ibiterane ngo babyumvishe ko bo bakorera rubanda! Twarabamenye ni umwana w’umunyarwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *