Umukinnyi wa Waasland Beveren yo mu Bubiligi n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Djihad Bizimana yakoze ubukwe na Dalida Simbi bari bamaze igihe kirekire bakundana.

Ni nyuma y’uko ku ya 8 Werurwe 2021 uyu mukinnyi yasabye uyu mukobwa ko batera indi ntambwe mu rukundo rwabo, akamubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ejo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ibirori byabereye mu Bubiligi aho basanzwe baba.
Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka ari bwo hazaba imihango yo gusezerana imbere y’amategeko no kwakirwa n’imiryango bizabera i Rubavu aho umuryango wa Djihad utuye.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW
Ngo bakoze ubukwe mbere y’uko batera igikumwe??? Ntabwo mbyumva.Ubundi habanza igikumwe.Ariko igitangaje,n’uko n’ubundi basanzwe babana.Dukwiye kumvira amategeko y’Imana,aho gushyira imbere kwishimisha.Urugero rwiza rw’abashaka kurushinga Imana yaduhaye,ni Mariya na Yozefu.Nubwo bali aba Fiances,Imana yabujije Jozefu kuryamana na Mariya “mbere y’uko abyara Yezu”.Bisome muli Matayo 1:25.Nkuko tubisoma muli Matayo 13:54-56,nyuma yaho Mariya na Yozefu bararongoranye,babyarana Abakobwa n’abandi Bahungu,barumuna ba Yezu.Bitandukanye nuko bamwe bigisha ko Mariya yakomeje kuba isugi (vierge).