Umudepite wari uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva muri 2013 yitabye Imana.

Depite Rwigamba Fidele yitabye Imana

Depite Rwigamba Fidèle yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi nk’uko byemejwe na Perezida w’ Inteko Ishinganategeko umutwe w’Abadepite,Hon Mukabarisa Donatile.
Mu itangazo yashyizeho umukono yagize ati”Hamwe n’umutima uremereye n’akababaro kenshi, umutwe w’Abadepite utangaje ko Hon Rwigamba Fidèle yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuwa 15 Gashyantare 2023.”
Itangazo rivuga ko Depite Rwaigamba yaguye mu Bitaro by’umwami Faisal nyuma y’uburwayi.
Rwigamba yabaye Umudepite guhera mu 2013. Mbere yaho yari Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena guhera mu 2009.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Twihanganishije abasigaye.Imyaka mibi kuli twe abantu,iba hagati ya 60 na 75.Ni bacye bageza ku myaka 80.Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,kandi usanga ariko bimeze kuli benshi,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma bahimbye kiyobya uburari cyazanywe n’umugereki witwaga Platon wanditse ko mu mubiri dufite icyo yise roho idapfa kandi itekereza !!