Depite Beline Uwineza yasabye abagore kudapfusha ubusa amahirwe bahawe

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite,ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guveronoma, Beline Uwineza

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite,ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guveronoma, Beline Uwineza , yasabye abagore bo mu Karere ka  Nyamagabe kudapfusha ubusa amahirwe bahawe, ahubwo bagaharanira kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Ni ibirori byabereye kuri sitade y’Akarere ka Nyamagabe, byitabirwa n’abagize inteko Ishingamategeko , abayobozi b’akarere , abari mu nzego z’umutekano, abafatanyabikorwa n’abaturage b’aka Karere.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro.” waranzwe no kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere, bashimira abagore mu nzego zitandukanye ndetse no kuremera inka n’amatungo magufi abaturage.

Mu butumwa Depite Uwineza yahaye abaturage b’aka Karere, yabibukije ko umugore ari umusingi w’iterambere ry’igihugu kandi ko guteza imbere umugore ari kimwe mu byihutisha iterambere rirambye.

Yavuze ko igihugu cyateje imbere umugore bityo hishimirwa intambwe imaze kugerwaho mu kumuha ijambo.

Ati “Turashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu, bwashyizeho politiki n’amategeko bituma abagore n’abagabo bagira amahirwe angana.Ibi byatumye u Rwanda ruba ku isonga mu guteza imbere uburinganire.”

Gusa yavuze ko kuri ubu hari aho hakigaragara aho umugore akorerwa ihohoterwa bityo inzego zitandikanye zikwiye kubirwanya kuko bigira ingaruka ku muryango.

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, Beline Uwineza , yavuze ko kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere , bisaba ubufatanye, asaba abagore gukoresha neza amahirwe bahawe.

Ati “Ndagira ngo mbibutse ko iterambere ry’igihugu cyacu rishingira ku bufatanye bwacu twese.Ntawe ugomba gusigara inyuma, kandi nta n’umwe ugomba gusubira inyuma.”

Akomeza ati “By’umwihariko abagore, mukomeze kwizera ubushobozi bwanyu, mukoreshe neza amahirwe mufite, kandi mukomeze kubaka imiryango itekanye kandi iteye imbere.”

Umuhuzabikorwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe, Mumararungu Beathe, yavuze ko abagore agaciro bahawe n’igihugu , badateze kuzagatesha agaciro.

Ati “ Twishimira agaciro twasubijwe mu gihugu cyacu, tukaba tunasezeranya umukuru w’igihugu ko tuzakomeza kubaha ako gaciro.”

Yavuze ko abagore ba Nyamagabe biyemeza kwita ku isuku ,ku myigire y’abana babarinda ihohoterwa.
Abafatanyabikorwa bahize gushyigikira umugore

Uhagarariye umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu ukorana n’amatorero n’abaturage mu guhangana n’ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abantu, World Relief Rwanda , mu ishami rishinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga, Yannick Niyireba, yavuze ko bishimira ko uyu muryango waje kwifatanya n’abatuye Nyamagabe. Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, yavuze ko koko umugore ari uw’agaciro ibihe byose.

Ati “ Ibi ni ihame tugenderaho mu bikorwa byacu byose. “

Yavuze ko mu rwego rwo gushyigikira umugore muri aka Karere, babashyize mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya kandi ko byabahinduriye imibereho.

Ati “ Ayo matsinda yo kwizigamira yafashije benshi mu bagore kwiteza imbere, kuko n’uwatangiraga azigama amafaranga make nka 500 Frw ku kwezi, ashobora kugera ku iterambere rigaragara mu gihe runaka.

Akomeza ati “Mu turere 19 umushinga SheCan ukoreramo twafashije abantu barenga 45,000 kandi 70% ni abagore, binyuze mu matsinda yo kwizigamira, amakoperative n’amatsinda yiga ubuhinzi bw’umwuga. Turakorana kandi n’impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme, aho abagore bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwiteza imbere.”

Yavuze ko binyuze mu mushinga “Umugore Arashoboye”, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na World Food Programme, uri gukorera mu turere 19, ugamije kongerera abagore ubushobozi mu bukungu no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.

Yanavuze ko hari n’undi mushya witwa “Aguka Wigire”, uzafasha urubyiruko 25,000, aho igice kinini kizaba ari abakobwa.

Kuri uyu munsi kandi , uyu muryango woroje imiryango 50 amatungo magufi arimo ihene, ingurube, intama n’inkoko.

Umunsi Mpuzamahanga w’umugore watangiye kwizihizwa mu 1975, Loni iwemeza ku mugaragaro mu 1977 nk’umunsi ugamije gukangurira abantu kumenya ibibazo by’umugore.

Insanganyamatsiko ya mbere ya Loni yashyizweho mu 1996 yagiraga iti “Kwishimira ibyahise, Gutegura ejo hazaza”.

Abahawe amahugurwa yo kwiteza imbere basoje ayo mahugurwa , bashimirwa
Abagore bamuritse ibyo bakora mu rugendo rw’iterambere
imiryango yorojwe amatungo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *