Mu buzima busanzwe kuvukira ku babyeyi badahuje ubwenegihugu, noneho ibara ry’uruhu ni amahirwe ku mwana kubera ko aba afite ubwenegihugu bw’ababyeyi be bombi, aba ashobora no kuzakurira mu mico y’ababyeyi be itandukanye, ariko kuri Antoinette Uwonkunda, na bamwe mu bana b’Abametisi ayo mahirwe yavuyemo gutotezwa, kwangwa n’ababyeyi babo, gukurira mu buzima bugoye n’agahinda gakabije.
Antoinette Uwonkunda ni umubyeyi w’imyaka 65 y’amavuko, uruhu rwe rurakeye, umusatsi watangiye kuzamo imvi, avuga aseka, umutima we wuje ineza, ariko azirikana ubuzima bwe bwo mu bwana, kandi ntatinya kuvuga inkuru y’ubuzima bwe, ni yo mpamvu yashinze Umuryango Metis du Monde ugamije kuvugira, no gufasha abantu, n’abana by’umwihariko abametisi.
Metis du Monde, uyu muryango washinzwe mu mwaka 2020 ugenda ufasha abana b’abametisi bafite ikibazo cy’amikoro kurihirwa ishuri, guhabwa ibikoresho nkenerwa mu buzima, ndetse no kubaganiriza kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo n’ibibazo bitandukanye bahura na byo.
Kugeza ubu Metis du Monde ifite abana 15 ifasha, hari umwe warangije kwiga Kaminuza hari n’undi urimo kwiga muri Kaminuza.
Mu kiganiro kirekire, Antoinette Uwonkunda yagiranye na Isimbi TV ku muyoboro wa YouTube, yagize ati “Ngomba guseka kuko Imana yaramfashije nakira amateka yose yatubayeho.”
Antoinette Uwonkunda, avuga ko yavukiye mu Rwanda, mu karere ka Huye, ahitwa i Tumba. Nubwo aba i Burayi yagumanye umuco we wa kinyarwanda, avuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda kandi yishimira ko agaruka mu Rwanda akaryoherwa n’ibyiza bihari.
Muri iki cyumweru, Antoinette yari mu Rwanda aho yatumiwe mu nama y’Abanyamateka bo muri Ecosse/Scotland bafatanyije n’Abanyarwanda, kugira ngo atange ubuhamya buvuga ku buzima bwe.
Antoinette asaba ko habaho uburyo bwo gukurikirana abanyamahanga baza gukorera mu Rwanda, hakamenyekana imyirondoro yabo kugira ngo igihe babyaranye n’Abanyarwandakazi cyangwa abagabo b’Abanyarwanda byorohe kumenya abo ari bo n’aho bakomoka.
Yagize ati “Nifuza ko na leta zacu zishobora guha amahirwe abo bantu baba babyaranye n’abaje gukora, bakagira inyandiko z’imyirondoro yabo cyangwa banababuze gusubirayo, cyangwa batange ubushobozi bwo kubakurikirana.”
Kubera izo mpungenge, aribaza ku Bashinwa, Abaturukiya n’abandi baza gukorera mu Rwanda niba hari aho imyirondoro yabo iba yanditse.

Data yarantaye…
Antoinette Uwonkunda ntatinya gusangiza abandi inkuru y’ubuzima bwe. Se ukomoka mu Bugereke yaramwanze, kandi yari umuntu uzwi mu gihugu cy’u Burundi.
Ngo yagiye kumureba aramwirukana, ndetse icyo gihe no mu rugo umubyeyi we, (Mama) kubera ihungabana aramuta aragenda igihe cy’imyaka 7 yakimaze atabana n’umubyeyi we.
Se ngo yamutaye mu gihe yari amukeneyeho ubufasha, ariko nyuma amaze kubona ubushobozi yongeye kujya kumureba, anamushyira abana yabyaye (abuzukuru be).
Ati “Namweretse abana n’umugabo ararira, umugore we ngo ntiyashakaga ko amubwira ko afite umwana yabyaye.” Ati “Yaranarize, kandi yaranyanze ndi mutoya, ndareba nti ese uyu muntu ararira kandi arijyewe wa karize.”
Kubera iyo mpamvu, Antoinette Uwonkunda asaba abagabo n’abagore bagiye gushaka no kubaka ingo, kwemera amateka yabo yabanje kandi bagafata inshingano bakabwiza ukuri abo bagiye kubana ko hari abandi bakundanye ndetse babyarana abana, kugira ngo abo bana na bo bagire uburenganzira.
Yagize ati “Umuntu aba afite ubuzima bw ebwahise, niba urongoye uba ugomba kwemera inshingano ko wahuye n’umukobwa cyangwa n’umugabo mbere, baza kukubwira bati umwana ni uwawe ukemera ko uwo mugore mwahuye.”

Abametisi bavutse mu Bukolini abana bajyanywe i Burayi ku ngufu
Uretse Antoinette wagize amahirwe akaguma mu Rwanda, abandi bana bavutse mu gihe ku babyeyi b’Ababiligi n’Abanyarwanda cyangwa Abarundi n’Abanyecongo, bambuwe ababyeyi babo kubera ko ngo mu miryango yabo i Burayi byabateraga ipfunwe kubyarana n’Abirabura.
Antoinette agira ati “Abana babakuragaho ibyangombwa bakabaha ibindi bishya kubera ko batashakaga ko bagirana indi sano na Africa, byakorwaga ku ngufu bavuga ngo aba bana si Abirabura si n’Abazungu, kuzabatunga bizagorana.”
Uyu mubyeyi avuga ko ibyo ari urwitwazo kubera ko bariya bana ari abana nk’abandi, bashobora kurya ibyo abandi bavukana barya, ndetse agasaba ababyeyi babyaye bene abo bana kutabavangura mu bandi ngo bumve ko bo badasanzwe.
Inkuru nziza kuri bene aba bana bavutse mu gihe cy’Ubukoloni dore ko banakuze, umuryango Metis du Monde wagerageje gushakira bamwe imyirondoro y’ababyeyi babo, kandi bamwe barababonye, cyangwa bamenya imiryango bavukamo.
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa buvuga ko mu myaka y’ubukoloni (1960 na mbere yaho) mu Rwanda, u Burundi no muri Congo (Zaire) havutse abana bari hagati ya 14,000 na 20,000 ku babyeyi bo muri ibyo bihugu n’Ababiligi bari abakoloni.
Bitewe n’ibirego byagiye bitangwa nyuma yo kumenya ko abo bana bajyanywe i Burayi bagatandukanywa n’ababyeyi babo ku ngufu, Urukiko rwo mu Bubiligi mu mwaka wa 2024 rwemeje ko icyo gikorwa ari icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Ku itariki 30/01/2026 mu Bubiligi mu gace Antoinette Uwonkunda atuyemo hazabera igikorwa cyo kuganira ku Bumetisi, nyuma yaho habeho ubusabane mu mbyino, no gusangira amafunguro.
Antoinette Uwonkunda agira ati “Metis du Monde, ni ‘monde’ (buri wese) ntabwo dufungiranye, ntabwo dufasha ba Metis gusa, Metis du Monde ni ahantu ho kwisanga.
Turafungutse, turi abantu bakunda ibihugu byacu twavukiyemo, kandi dushaka ko na bo ba Metis niba batazi igihugu ababyeyi babo bakomokamo cy’i Burayi bakunda aho bari bakahateza imbere.”

UMUSEKE.RW