Nyanza: Umukozi w’urwego rw’akarere ka Nyanza wunganira mu gucunga umutekano (DASSO) akurikiranyweho gusambanya umwana, babanje guta muri yombi aba DASSO babiri.

Amakuru UMUSEKE wamenye urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu cyumweru gishize rwataye muri yombi aba DASSO babiri bakoreraga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko abo ba DASSO bombi baketsweho gusambanya umwana wari ufite imyaka 17 y’amavuko.
Ati “Umukobwa yabonye atwite abarega bombi, RIB ihita ibata muri yombi.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko umwe muri bo yahise arekurwa hasigaramo undi witwa Edouard bikavugwa ko we yemeraga ko baryamanye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko uwo DASSO, RIB iri kumukurikirana.
Ati “Ubu ari kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba yaramusambanyije koko.”
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko ubusanzwe uriya mu DASSO yitondaga.
Ubuyobozi busaba abantu kwirinda ibyaha, by’umwihariko ibyo gusambanya abana kuko bigira ingaruka kubasambanyijwe ndetse no ku wabikoze akabihanirwa.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEK.RW i Nyanza
Hhhhhhh Koko burya ngo uwakirigiswe na benshi ntamenya uwamusekeje!!! Uyu mwana w’umukobwa yari yareze abahungu babiri none umwe yarekuwe. RIB ikore akazi kayo uwo DASSO nahamwa n’icyaha abiryozwe
Ariko umuryango nyarwanda dufatanye guhagurukira abana bacu nabo basigaye bitwara nabi tukabarebera byarangiye birangira bambara ubusa tubareba, bikarinda bigeza aho biyumva nk’aho bamaze gukura
Tubegere tubaganirize ku bijyanye ubuzima bw’imyororokere bamenye ko bashobora guhura n’ibibazo mi gihe bishoye mu mibonano mpuzabitsina batarageza igihe
Uwo mu DASSO ko yakoze ibara Ra!! Gusa ntabyera ngo dee!! Uwo abaye uwo gusenya ikizere DASSO ifitiwe n’abaturage ariko icyaha ni gatozi ntabwo twafata Urwego rwa DASSO ngo turubone muri iyo shusho kuko rufite ibikorwa byiza rukorera abanyarwanda.
Gusa muriyisi harimo ishuko byishi uwo mu Dasso nahamwa nicyaha hazakurikizwe amategeko RIB bikore akAzi kayo kuko uwijanditse mubyaha arahanwa pe buri musore cg umugabo mwirinde under 18 kuko utabirinze nukwishyikir iza urupfu no gukomanga umuryango wa Gereza