Cyusa Ibrahim na Layan Mpano bahuje amaboko mu ndirimbo ‘Rusanga n’Izayo’

Cyusa Ibrahim na Layan Mpano

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Rusanga n’Izayo”, yakoranye na Layan Mpano, umwe mu bahanzi bakizamuka bafite ejo heza mu njyana gakondo.

Cyusa avuga ko indirimbo ‘Rusanga n’Izayo’ ifite ubutumwa bw’urukundo rw’igihugu, kuko izina ‘Rusanga’ ribitse amateka y’ubutwari n’umuco wo guharanira ubumwe.

Ati: “Rusanga yari impfizi y’umwami; iyo ingabo zajyaga ku rugamba, yagumaga mu marembo itegereje ko zitahuka kugira ngo izisanganire, nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’urugamba.”

Avuga ko iyi ndirimbo ari isomo ry’uko gukunda igihugu bisaba kwihangana, gukorera hamwe no gushyigikirana mu bihe bikomeye.

Cyusa Ibrahim avuga ko Layan Mpano ari umuhanzi mwiza ukora injyana gakondo y’umwimerere itavangiye, akaba ari yo mpamvu yamuhisemo ngo bakorane indirimbo.

Avuga ko iyi mikoranire igaragaza gushyira hamwe n’intego yo gushyigikira no gukomeza guteza imbere umuco gakondo nyarwanda.

Yagize ati: “Gufatanya na Layan Mpano bisobanuye gushyira hamwe kwa bene gakondo, kuko tugomba kunga ubumwe tugafatanya kuzamura iyi njyana gakondo.”

Indirimbo ‘Rusanga n’Izayo’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Jimmy Pro, inononsorwa na Bob Pro, naho amashusho atunganywa na Shimwa Clement.

Reba indirimbo Rusanga n’Izayo

Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana gakondo
Cyusa Ibrahim na Layan Mpano

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *