Cristiano n’umukunzi we bahishuye ko bazabyara umuhungu n’umukobwa

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we, Georgina Rodriguez batangaje ko impanga bitegura kwibaruka ari umuhungu n’umukobwa.

Christiano Ronaldo afite abana bane umukuru afite imyaka 11 abamukurikira umuhungu umwe n’abakobwa 2 bavutse muri 2017

Ni mu mashusho magufi Cristiano Ronaldo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yaherekejwe n’amagambo agira ati “aho ubuzima butangirira, urukundo ntirurangira.”

Muri aya mashusho abana be, abahungu babiri bari bafite igipurizo 1 n’abakobwa bafite ikindi, umukunzi we Georgina yumvikana ababarira kugeza kuri gatatu maze bagahita babituritsa.

Abahungu babiri bahita bavuga bati “Ni umuhungu! Ni umuhungu!” Abakobwa n’abo bahita bavuga ngo “Ni umukobwa! Ni umukobwa.”

Mu mpera z’Ukwakira 2021 nibwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bahishuye ko bitegura kwakira impanga mu muryango wabo.

Izi ni impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Mateo Ronaldo na Eva Maria Dos Santos.

Georgina Rodriguez na Cristiano bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa, Alana Martina Dos Santos Aveiro.

Aba bana bose bakaba biyongera ku mfura ya Cristiano Ronaldo ari we Cristiano Jr.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • RONALDO akwiriye gushimira Imana yamuhaye urubyaro.Yakora iki?Yahagarika gushurashura,ahubwo agashaka Imana akayisaba imbabazi z’ibintu bibi yakoze,igihe yaryamanaga n’abakobwa benshi,barimo wa mururusiya-kazi bamaranye imyaka 4 akamuta.Cyangwa wa mukobwa yafashe ku ngufu muli Hotel yo mu Amerika.Aba Stars ndetse n’abakire benshi,bakunda gushurashura.Bakibagirwa ko bizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo nibatihana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *