Imibare ya Ministeri y’Ubuzima ivuga ko abantu batanu bishwe na Covid-19 ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, abantu banduye umunsi umwe ni 964. Minisitiri w’Ubuzima mu butumwa yanyujije kuri YouTube yavuze ko byagaragaye ko Virusi itembera mu mwuka bityo akangurira abantu kwirinda kwirundira ahantu hafunganye hatari umwuka uhagije.
Abapfuye ni abagabo bane barimo batatu b’imyaka 70, 65, 63, umugore w’imyaka 43 b’i Kigali ndetse n’umugabo w’imyaka 68 w’i Huye.
I Kigali abanduye Covid-19 ku munsi umwe ni 326, Kamonyi 78, Musanze 78, Rubavu 73, Burera 47 n’ahandi mu Turere ubwandu bwagaragaye uretse muri Gisagara gusa.
Abanduye bose hamwe bageze ku 33 260 abamaze gukira ni 26 734 barimo 22 bakize kuri uyu wa Gatatu.
Umubare w’abarwariye kwa Muganga umaze kugera ku 6129 barimo abagera kuri 12 barembye.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu 247,666 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID19 (AstraZeneca) barimo 264 bayihawe kuri uyu wa Gatatu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Iyi mibare itumbagiye gutya muriho mutwereka muri iyi minsi, aho kugira ngo itume duhabwa inkingo n’amahanga nk’uko yenda bamwe mu bayobozi babitekereza, ahubwo izatuma ibyinshi mu bihugu bidushyira muri gumamugihugu.
Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.CORONA ishobora kuba ari umuburo (warning).Niyo mpamvu iyo tubwirije abantu ko Imperuka iri hafi,badakwiye kubikuba na zero.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.