Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakorogoshowe bikomeye no kuba Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa M23 gikomoka ku mipaka yakaswe mu gihe cy’Ubukoloni, igice kimwe cy’u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Ku wa Gatandatu ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Benin, Perezida Kagame yashimangiye ko umutwe wa M23 atari wo kibazo, ahubwo ari umusaruro w’ibibazo uruhuri bitabashije gushakirwa ibisubizo mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko ibibazo by’abanyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda byakomotse ku mateka y’igihe kirekire.
Ati “Ibyo ni ibijyanye n’amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”
Perezida Kagame yongeyeho ko abo banyecongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro bwarwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza mu 2023 ikibazo kikaba kitaracyemuka.
Ati “Mu kuri kwita ikibazo cy’aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy’u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.”
Mu burakari bwinshi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko yakorogoshowe n’amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye i Cotonou mu kiganiro n’abanyamakuru.
Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya yashinje Perezida Kagame kurema imitwe yitwaje intwaro muri RD Congo irimo na M23, avuga ko ibyo yatangaje i Cotonou ari ubushotoranyi bushya.
Yagize ati “Kagame yarenze amateka, amagambo yavuze ni ubushotoranyi bushya. Icyo atavuga ni uko ari we mpamvu y’umutekano muke mu burasirazuba, waremye RDC, CNDP, M23.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru yongeyeho ko “Icyo tutakwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”
Perezida Thilombo Felix Tshisekedi, aheruka kwerura ko igihugu cye kitazashyikirana na M23, byatumye uyu umutwe wari umaze gusubiza uduce twinshi, utangaza ko utazigera ushyira intwaro hasi mu gihe Leta yanze ko baganira mu mahoro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ibyo Perezida Kagame yavuze, ntibyakorogoshoye abategetsi ba Kongo gusa, ahubwo byatumye isi yose ikanguka. Byari bizwi ko intambara yo muri kariya gace ireba abanyekongo bafitanye ibibazo hagati yabo. Ndetse byanavuzwe ko hari jenoside y’abatitsi yarimo itegurwa cyanga iba. Gusa Urwanda nta ruhare rubifitemo nkuko abategetsi b’Urwanda babivugaga. Perezida Kagame ari muri Benin noneho yemeje ko ibya M23 atari byo kibazo. Ikibazo ni ubutaka bwambuwe Urwanda. Igikorogoshoye abahisi n’abagenzi ni ukuntu Urwanda ruzanywe muri iriya ntambara ku mugaragaro. Ikindi nuko amateka yerekana ko hari ubutaka bwa Kongo ababiligi bometse ku Rwanda babonaga ari ruto, ndetse bakanarwanya ubwami bw’abahinga bigengaga mu duce twa Ruhengeri na Gisenyi batwomeka ku Rwanda. Amakuru rero ko Urwanda rwambuwe uturere tukomekwa kuri Kongo yaba aribyo abategetsi bamwe bigishije rubanda ngoberekane ubudahangarwa bwabo (hegemony). Ikindi nacyo gikoroshora abumvise ariya magambo nuko Uganda na Tanzania nabyo byagombye kulyamira amajanja yuko byagiye bivugwa ko hari uduce tw’Urwanda twometwe kuri biyo bihugu. Bibaye se ari nabyo. Intambara niwo muti?