COMMONWEALTH yamenyesheje ko inama ya CHOGM yari itegerejwe i Kigali isubitswe

Itangazo ryasosinyweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza, (Commonwealth), Mme Patricia Scotland rivuga ko inama yari yitezwe i Kigali isubitswe ku nshuro ya kabiri.

Muri Werurwe 2021 Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Mme Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Muri iryo tangazo avuga mo ko inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma n’abandi bashyitswe bo mu bihugu bivuga Icyongereza isubitswe ku mpamvu z’ubwiyongere bwa COVID-19 ku Isi, no kurinda ubuzima bw’abatuye mu bihugu uyu muryango ukoreramo.

Yagize ati “Twasuzumye imibare ihari tunagenzura ingaruka dukorana bya hafi na Leta y’u Rwanda, tubabajwe, nubwo u Rwanda rwagerageje cyane gukora iyo bwabaga mu gutegura inama ya CHOGM, no kuba yagenda neza muri Kamena, ariko twageze ku mwanzuro ntakuka ko dusubika inama ya CHOGM ku nshuro ya kabiri.”

Itangazo ryasinyweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Mme Patricia Scotland rivuga ko icyemezo cyafashwe kitigeze gifatwa nk’icyoroshye.

Yavuze ko hari abababara kimwe na we kuba icyemezo gifashwe imyiteguro yari igeze kure, gusa avuga ko ubuzima n’imibereho myiza by’abatuye mu bihugu bivuga Icyongereza bigomba gushyirwa imbere ya byose.

Itangazo rivuga ko Commonwealth izakorana n’u Rwanda ndetse na Leta y’Ubwongereza mu kugena indi sango inama yazaberaho.

U Rwanda ntacyo ruratangaza, ariko itangazo rivuga ko rufite ishingano yo kumenyesha ko inama isubitswe.

Mu bindi bisubitse CHOGM harimo kuba ibihugu byinshi byarahagaritse ingendo zo mu mahanga bityo abari kuzayitabira baragabanutse cyane, ndetse harimo gutinya ko Virusi nshya za Covid-19 zihinduranyije zagera mu Rwanda.

Inama yari iteganyijwe tariki 22–27 Kamena 2020 irasubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19,  ishyirwa mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yagiriye mu Rwanda muri Werurwe 2021 yari yavuze ko nta kabiza iyi nama izaba muri Kamena.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mme Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth (Archives)

UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Ubuzima bw’Abaturage bugomba kwitwabwaho mbere ya byose. ese ibi niko bimeze twarasenyewe bakatwangaza turi abanyarwanda koko ? twakoze iyo bwabaga twiyubakira aho kuba kuva kera muri za 1980 none ubu twarangaye kandi twari dutuye. ntanaho Leta yadushyize ariko mukirirwa musuka amafaranga mugutera indabyo mu mihanda turi kwangara? yego nabyo sibibi ariko se koko twangare muri gusuka za miliyari mu ndabo koko? Imana izabibabaza ubuzima bwanyu bwose.

  • Ariko iyi nama niba ifite umumaro, niba atari iyo kwiyerekana nibere online ifate imyanzuro ifasha abayigize

    • Ndemeranywa nawe.Aho gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga nibere en présentiel ubundi birangire bive mu nzira ubuzima bukomeze.Kuko niba dushakako abantu 8000 baza i Kigali batangire batekereze kuyishyira muri 2025-2030.Cyangwa babivaneho kuko niba hari abakekako abantu 8000 bazahurira i Kigali babyibagirwe. wenda hazaza hazaza abantu 250.

  • Abongereza wapi kabisa, bwa mbere banze kwita jenoside ko yakorewe Abatutsi, bwa kabiri muri peer review bati uburenganziraaa nibindi ntazi ntibyubahirizwa mu Rwanda bwa gatatu kandi inama yegereje bati ntabava mu Rwanda bemerewe kujya mu bwongereza none bati inama irasubitswe. Askigawe nibatware gusa ni igihombo, abari bashinzwe imyiteguro nibitahire basubire mu kazi kabo

  • ni byiza cyane
    Nibadufungurire rero utubari iyo nama ntikibaye
    N’abageni ntibazongere kurara stade

  • Kuki batubeshya bagakekako twemeye? Kuva umwaka ushize covid yaduka, byagaragaragako itazaba yavuye kw’isi mu mwaka umwe cyanga ibili. Bashutse abashukika ngo bakozeze imyiteguro! Hagati aho ariko tuzi ibyagiye bisa n’ubushotoranyi nka za raporo zishyira Urwanda mu myanya irutesha agaciro. Ngo Urwanda ruri mu bihugu abaturage babaaho batishimye. Izo raporo zisa n’aho zateye inkunga abantu besnhi bashatse kwerekana ko ibivugwa aribyo. Ese uru ruhurirane ntirwaba ruri mu mugambi muremure naho twe ngo ni isubikwa kubera covid? Wawundi ati “hena”, mu kanya ati “nabonye”!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *