Mudahusha wa Twirwaneho yarashe Colonel wa FARDC

Col. Tipi Ngadjole Olikwa amakuru aremeza ko yarasiwe ahitwa mu Mikenke

DRC: Umusirikare w’ingabo za leta ya Congo, FARDC witwa Col. Tipi Ngadjole Olikwa amakuru aremeza ko yarasiwe ahitwa mu Mikenke, mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo ahita apfa.

Inkuru y’urupfu ry’uyu musirikare wo ku rwego rwo hejuru, yamenyekanye kuri uyu kabiri Taliki ya 03/03/2026 nyuma ya saa sita.

Amakuru yakwirakwije ku mbuga Nkoranyambaga, bamwe mu bo mu muryango we bavuga ko uyu musirikare wa FARDC yari mu bagabye ibitero mu baturage batuye mu Mikenke muri Teritwari ya Mwenga, akaba ari we wari ushinzwe Operasiyo muri ibi bice byiganjemo abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Iyo nkuru ivuga ko umuryango wa Col Tipi Ngandjole Olikwa alias Ziroziro ari wo watanze amakuru y’urupfu rwe.

Amakuru avuga ko Col Tipi Ngandjole yabanje gukorera ahitwa  muri Teritwari ya Beni, muri Kivu ya Ruguru ari we Komanda mu gihe cya Jenerali Muhindo Akili alias Mundos.

Col Tipi bivugwa ko yarashwe mu gico yatezwe  araswa na mudahusha.

Urupfu rwa Col Tipi Ngandjole rubaye mu gihe FARDC, FDNB, WAZALENDO na FDRL barimo kwigamba ko bigaruriye Mikenke bayikuyemo abasirikare ba M23 n’aba Twirwaneho, andi makuru akavuga ko aba bongeye kiyisubiza uyu munsi.

Urupfu rwa Col Tipi Ngandjole ruvuzwe kandi ibitero by’indege n’imbunda zikomeye birimo kwicira abaturage mu Midugudu itandukanye ya Minembwe, abashoboye guhunga bakaba bari mu bigunda badafite ibibatunga.

Imidugudu bari batuyemo iri hakurya y’Umugezi witwa Rwiko ndetse no hakuno yawo, yarashenywe indi iratwikwa, bamwe mu bari bayituyemo barimo abana, ababyeyi, abasaza n’abakecuru bakaba

barahasize Ubuzima ku buryo abakiriho batabonye ubutabazi busubiza inyuma ibyo bitero bahatakariza Ubuzima.

Gusa twagerageje guhamagara abari muri ako gace ka Mikenke ngo batubwire uko bakiriye urupfu rw’uyu Col Tipi, ntibyadukundira.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *