Clarisse Karasira n’umugabo we batangiye umushinga uzafasha abasaga 10, 000

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bashinze ikigega gifite intego yo kuzafasha urubyiruko ibihumbi 10 rwo mu miryango ikennye ariko b’abahanga babuze uburyo bwo kwiga, bakabafasha gukomeza amasomo.

Clarisse Karasira akunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abana bafite ubumuga bw’uruhu

Clarisse Karasira wifashishije ifoto ya Ifashabayo Sylvain Dejoie ubwo yasozaga amashuri, yavuze ko batangije ikigega Dejoie Africa Education Fund (DAEF) kigamije kurandura ubukene.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clarisse Karasira yagize ati “Twizeye ko mu buzima bwacu nibura tuzafasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye rufite impano kubona uko biga.”

Uyu muhanzikazi uherutse kurushinga na Ifashabayo Sylvain Dejoie witiriwe uriya muryango wabo Dejoie Africa Education Fund (DAEF), avuga ko bizeye ko iriya ntego yabo bazayigeraho.

Ati “Imbere y’Imana ntakidashoboka.”

Clarisse Karasira mu bihe byatambutse yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye aho anafite umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa nk’ibi aho akunze gufasha abana bafite ubumuga by’umwihariko bw’uruhu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umuhanzikazi-clarisse-karasira-na-ifashabayo-dejoie-basezeranye-kubana-akaramata.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Mugize neza gutekereza gufasha abatishoboye ariko ni inzira itoroshye kandi irimo ibisitaza byinshi, rero uzagume kucyo wiyemeje ntavangura iryariryo ryose nkuko itegeko nshinga ry’u Rwanda ribivuga ndetse na bibiblia. Uzirinde kumera nka Rusesabagina washinze umuryango witiriwe kugira neza ariko ari uwo gukusanya inkunga zo gutera amakuba igihugu cyamubyaye u Rwanda. Ndakwinginze!

  • Wow
    Uyu muryango Imana ijye iwagura buri munsi kuko bafasha abantu bababaye cyane
    Kandi nkundako bibanda ku rubyiruko
    Mukomeze mugire amata ku ruhimbi
    Imana izabahe Byose byiza byi iyi isi ni ibyi ijuru kuko munezerereza umutima
    ?????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *