Chuck Norris wamamaye muri sinema yapfuye

Carlos Ray Norris wamamaye ku izina rya Chuck Norris

Umunyamerika wamenyekanye cyane muri sinema n’imikino njyarugamba, Chuck Norris, yitabye Imana afite imyaka 86 y’amavuko.

Chuck Norris yamenyekanye cyane kubera filime ze z’imirwano, aho yagaragazaga imbaraga zidasanzwe, cyane cyane mu myaka ya 1980 na 1990.

Yakunzwe no mu Rwanda mu binyuze mu “Agasobanuye”, yamamaye cyane muri filime zirimo Missing in Action, The Delta Force na The Way of the Dragon, yahanganyemo na Bruce Lee, n’izindi.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Instagram ku wa 20 Werurwe 2026, umuryango we wavuze ko ufite intimba ikomeye kubera urupfu rwe.

“Yabayeho ubuzima bwe afite ukwizera, intego, ndetse n’ubwitange budashidikanywaho ku bantu yakundaga,” niko umuryango we watangaje.

Wavuze ko binyuze mu mirimo ye, ikinyabupfura n’ubugwaneza bwe byabereye isomo miliyoni z’abantu ku Isi hose kandi ko byagize ingaruka nziza ku buzima bwa benshi.

Umuryango wagize uti: “Ku bwacu, yari umugabo witanze, umubyeyi na sogokuru wuje urukundo, umuvandimwe w’umutima mwiza, ndetse n’umutima w’umuryango wacu.”

Wongeyeho ko ku Isi hose, yari indorerwamo mu mikino njyarugamba, umukinnyi wa filime, ndetse n’ikimenyetso cy’imbaraga.

Amazina ye nyakuri ni Carlos Ray Norris, yavukiye muri Oklahoma mu 1940, yinjiye mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri ingimbi.

Yatangiye imikino njyarugamba ubwo yari mu kazi ka gisirikare muri Koreya y’Epfo, aho yaje kubona umukandara w’umukara, akanatsinda amarushanwa ya karate mu myaka ya 1960.

Yanabaye uwo mu Burengerazuba bw’Isi wa mbere watsindiye Umukandara w’Umukara wo mu rwego rwa munani uhabwa abarimu b’ikirenga (Grand Master) mu mukino wa Taekwondo.

Norris yatangiye kumenyekana cyane ubwo mu 1972 yarwanaga n’icyamamare Bruce Lee muri filime ‘Way of the Dragon’.

Yamamaye kurushaho muri filime zo mu myaka ya 1980 zirimo Missing in Action, Delta Force na Code of Silence, mbere yo kugaragara mu kiganiro cya televiziyo Walker, Texas Ranger.

Yagize uruhare rukomeye muri filime y’uruhererekane ya CBS yitwa Cordell Walker, kuva mu 1993 kugeza mu 2001, bimuhesha kumenyekana ku rwego rwagutse.

Filime ye ya nyuma yagaragayemo mu rugendo rwe rwo gukina sinema ni The Expendables 2, yasohotse mu 2012.

Norris yamamaye kandi mu guteza imbere umuco wo kwita ku buzima bw’umubiri no gushinga amashuri yigisha imikino njyarugamba.

Chuck Norris yagize ikibazo cy’ubuzima mu buryo butunguranye mu minsi mike ishize, akaba yari arembeye mu bitaro byo muri Hawaii.

Chuck Norris yapfuye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *