Tuyisenge Eric ‘Cantona’, yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo guhabwa imbabazi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ku byaha yakekwagaho nyuma y’amezi atandatu afungiye mu Igororero rya Mageragere.
Ni amakuru UMUSEKE wamenye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Tuyisenge Eric wareganwaga na Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yahawe imbabazi na FERWAFA ku byaha yakekwagaho.
Umwe mu bakozi ba FERWAFA yagize ati “Ntabwo yagizwe umwere. Yahawe imbabazi na FERWAFA.”
Amakuru yandi twabwiwe n’umwe mu Banyamategeko bakurikiye uru rubanza, avuga ko Cantona yafunguwe kuko yasoje igihano cy’amezi atandatu nyuma y’uko yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu ariko imyaka itatu igasubikwa.
Cantona mbere yo gufungwa, yari umukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, aho yari ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu, Amavubi ndetse n’amakipe y’abato.
Tuyisenge kandi ni umwe mu bakiniye Isonga FA ubwo yari mu minsi yayo ya mbere ishingwa.
N’ubwo we yafunguwe, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, we aracyakurikiranyweho bimwe mu byaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’umwanya w’akazi yarimo mu nyungu ze bwite kandi bihanwa n’amategeko.

UMUSEKE.RW

Buy Viagra Online
Hi, Neat post. There is a problem along with your website in internet explorer, would test this텶E still is the market chief and a good section of other folks will pass over your magnificent writing due to this problem.
Find adult content by exploring trusted adult platforms online.
Discover safe sites for a private experience.
Here is my homepage buy viagra