Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, ryahagaritse Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o.
Intandaro yo gufatira ibihano Eto’o, ni imyitwarire yagaragaje ubwo ikipe y’Igihugu ya Cameroun yakinaga n’iya Maroc muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.
Samuel utajya uripfana, yagaragaje uburakari bwinshi ubwo uyu mukino wabaga ndetse akajya yitotombera imbere y’abayobozi barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF.
Eto’o yafatiwe ibihano byo guhagarikwa imikino ine atagera ku kibuga ndetse acibwa amande y’ibihumbi 20$.
Muri Nzeri 2024, yaherekeje Ikipe y’Igihugu ya Cameroun y’Abagore yari yagiye kwitabira imikino y’Igikombe cy’Isi, i Bogotá muri Colombia, ariko ntiyakwihanganira ibyemezo byo ku mukino basezerewemo.
Mu mukino wa ⅛ bahuriyemo ba Brésil, yagaragaje imyitwarire idahwitse ku basifuzi ndetse no ku bakinnyi ba bari bamaze gutsinda ikipe ye ibitego 3-1 mu minota y’inyongera.
Ibi byatumye Komite ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yicara ikiga ku makosa y’ibihabanye n’ingingo ya 13 n’iya 14 mu mategeko agenga imyitwarire muri ruhago, yakozwe.
Mu myanzuro yafatiwe uyu mugabo w’imyaka 45, harimo kumara amezi atandatu atitabira imikino Cameroun yaba yahuye n’indi kipe iyo ari yo yose, haba mu bakiri bato, abakuru no mu bagore.
Icyo gihe FIFA kandi yari yavuze ko mbere yo gushyira hanze uyu mwanzuro yari yabanje kumenyesha nyir’ubwite icyemezo cyafashwe.
Si ubwa mbere kandi yari ahanwe kuko muri Nyakanga uwo mwaka, Akanama Gashinzwe imyitwarire muri CAF, kari kateraniye hamwe kugira ngo gasuzume imyitwarire ye mu bihe bitandukanye, aho yashinjwaga ibirimo gufasha amakipe kubona intsinzi mu mikino yo muri Cameroun.
Aka kanama kasanze nta gihamya ifatika y’uko ibi bikorwa yabikoze ariko habayemo gusinyisha umuterankunga wa shampiyona no kuba ’brand ambassador’ w’icyo kigo mu buryo budakurikije amategeko.
Ibi byatumye icyo gihe ahanirwa icyaha cyo kutubaha amabwiriza agenga CAF, acibwa ibihumbi 200$.
Iyo aramuka ahamwe n’ibyaha byo gufasha amakipe kubona intsinzi no kugurisha imikino imwe n’imwe muri Shampiyona, yari guhagarikwa muri Ruhago burundu.
Ubwo yahagarikwaga icyo gihe, byabaye mu gihe yarimo ategura imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2025, yagombaga guhuza Les Lions Indomptables na Kenya.
Mbere y’uko Eto’o aba Umuyobozi mu mupira w’amaguru, yabanje kuba umukinnyi ukomeye w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, FC Barcelone, Chelsea, Inter Milan n’izindi.

UMUSEKE.RW