Byiringiro Lague yateye Ivi asaba Uwase Kelia ko yamubera umugore

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kelia. Bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane w’iki cyumweru.


Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we.

Kuri ‘status’ ya Instagram ye, yahashyize ifoto y’ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati “isezerano ni ubu n’iteka ryose.”

Amakuru twamenye ni uko aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021 mu gihe ubukwe buzaba mu mezi ari imbere.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *