Byinshi ku nzu y’umuturage yaguzwe n’akarere bitewe n’amateka yayo

RUHANGO: Buri mwaka bamwe mu batuye mu karere ka Ruhango n’abandi baturutse mu bice bitandukanye, baza kwibukira abana n’abagore bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 i Bweramana, mu nzu yaguzwe n’Akarere bitewe n’amateka ifite.

Inzu yiciwemo abana n’abagore barenga 470

Taliki 20 Gicurasi, 1994 nibwo hishwe abana n’abagore barenga 470 bari mu nzu, ubu iri mu Mudugudu wa Duwane, mu kagari ka Murama, mu murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango.

Iyo nzu yari isanzwe ari iy’umuturage w’umusirikare ku ngoma y’uwahoze ari Perezida, Habyarimana Juvenal gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyari ayirimo, ahubwo yari mu butumwa bw’akazi.

Abarokokeye muri kariya gace bavuga ko mu gihe cya Jenoside abana n’abagore bari bahungiye ku rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi, babonye bamaze kuhicira abagabo nabo bari bahunze, bahungira muri iriya nzu, kuko bari bizeye umutekano bitewe n’uko hari umusirikare witwa Bandora, wari uhatuye akaba yari afite imbunda.

Uwo Bandora wari utuye hafi y’iriya nzu, yari yaratorotse igisirikare aza kurinda umuryango we, harimo n’umugore we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, na we wahigwaga.

Abagore n’abana bahahungira bizeye umutekano maze uwari Burugumesitiri wayoboraga Komini, Jean Damascène Rutiganda, azana abasirikare bahagarikira Interahamwe zica abagore n’abana kuri iyo nzu yari yagoswe, bajugunywa mu byobo byari biyikikije byavanwagamo amatafari yo kubaka iyo nzu, n’urugo rwayo.

Kuva mu mwaka wa 2018 kuri iyo nzu hatangiye igikorwa cyo Kwibuka abana n’abagore bahiciwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abaturage batandukanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, nabwo baje kuhibukira abana n’abagore bahiciwe muri Jenoside.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko bazirikana ubugome ndengakamere bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugamije kurimbura Abatutsi.

Ati “Uhereye ku mugore, we soko y’ubuzima, kuko aratwita, akonsa ndetse agatanga uburere bw’ibanze,  kugeza ku mpinja na zo zarishwe, nyamara ni bo buzima bw’ejo hazaza.”

Magingo aya iriya nzu ifatwa nk’ikimenyetso kibumbatiye amateka, Akarere ka Ruhango karayiguze gaha ingurane (itabashije kumenyekana uko ingana) banyirayo, bayivamo baragenda.

Ubu yagizwe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Buri mwaka habera igikorwa cyo kwibuka abana n’abagore bahiciwe muri Jenoside. Abana n’abagore barenga 470 biciwe muri iyo nzu baruhukiye mu rwibutso rw’akarere ka Nyanza ruherereye mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana.

Abayobozi mu nzego zitandukanye baje kwibuka abana n’abagore bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW mu Ruhango
Share This Article
6 Comments
  • Hari ibintu bijya bimbabaza ngo bandora yari yaratorotse aza kurinda umuryangowe koko njyewe narokokeye hariya bandora yirirwaga aza akajyana abagore beza kubasambanya nimigoroba akabagarura ejo agatwara abando gutyo gutyo amaze kubahaga afatanya nabandi muzi bajya kuzana abajandarume none ngo bandora twariyakiriye ari mubiganza byabakomeye naganze ariko amaraso azabahama barabeshya

    • Wowe wiyitiriye amazina ya bandora, uramubeshyeye kuko aho njye nari yajyag ahaza koko afite imbunda iyo aza kuba afite iyo ngeso hari naho ntiyari kuhirengagiza. Bandora yajyaga aducaho yihisha kuko hari iminsi Rutiganda yamuhize ahantu hose.

    • None se usomye ineza inkuru,urasanga koko iriya nzu yari ituwemo na Bandola? Icyo mbona cyavuzwe ni uko yari atuye hafi yayo, ahubwo icyo ntasobanukiwe ni niba iyo nzu yari itakibamo abantu,kuko abayihungiyemo bari bazi ko bazatabarwa n’umuturanyi.

  • Bandora nubwo bitari kumukundira kubera ko bene wabo babahutu bali basaze aliko njye uko byagenda kose we nintwari kuko yemeye kuza gucunga abiwe ndetse iyo bitaba abo bicanyi ubundi bali batinye no kuhagera kubera we

  • BANDORA YAGIZE UMUTIMA WO KUROKORA UMUGORE WE MUGIHE HARIMO ABANDI BICAGA ABO BASHAKANE NICYO YAGISHIMIRWA IMANA IMUHE UMUGISHA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *