Igihugu cya Espagne/Spain cyakuye Ambasaderi wacyo muri Israel nyuma y’ubwumvikane buke bushingiye ku ntambara ibera muri Iran.
Espagne ni kimwe mu bihugu by’Iburayi byangiye leta zunze Ubumwe za America gukoresha ubutaka cyangwa ikirere cyayo mu kuhagusha indege zigamije gutera Iran.
Iki gihugu cyamaganye intambara America n’inshuti yayo Israel byatangije kuri Iran mu gicuku cya tariki 28 Gashyantare, 2026.
Ku wa Kabiri Epagne yavanye Ambasaderi wayo muri Israel kubera ibyo bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Mu kwezi kwa Nzeri 2025 nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters bibivuga, nabwo Espagne yari yakuye Ambasaderi muri Israel nyuma yo gukumira indege n’amato bya Israel bitwaye intwaro, Espagne ivuga ko zigiye gukoreshwa mu kurasa Gaza.
Ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar yavuze ko ari “urwango kuri Israel”.
Espagne yasohoye itangazo ku wa Kabiri ivuga ko umwanya wa Ambasaderi warangiye bityo Ibiro bya Ambasade y’iki gihugu i Tel Aviv bizaba bikuriwe n’Umukozi bita “Charge d’affaires”.
Israel na Espagne ntibirebana neza kuva Israel itangije ibitero kuri Gaza mu Ukwakira, 2023.
Ku ruhande rwa Israel na yo, Ambasade yayo i Madrid iyobowe na “Charge d’affaires” nyuma yo guhamagaza Ambasaderi mu rwego rwo kwivumbura ku cyemezo Espagne yafashe cyo gushyigikira Leta ya Palestine.
UMUSEKE.RW
