Byabagamba muri iki Cyumweru azaburana ubujurire ku cyaha yahamijwe cy’Ubujura

Nyarugenge: Ku gicamunsi cyo ku wa Kane Umucamanza wo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse Tom Byabagamba azaburanishwa n’urwo rukiko mu mizi urubanza rwe rw’ubujurire ku cyaha cyo kwiba telefoni yahamijwe, akazaburanishwa nk’umusivile.

Tom Byabagamba yahoze ari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda yanakuriye umutwe w’Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu

Urukiko rwanzuye ko rubifitiye ububasha nyuma y’aho Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko bari basabye ko ataburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kandi ko atashinjwa n’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye bwa Nyarugenge kuko izo nzego ari iza gisivili.

Me Gakunzi Gasore Valerie ni umwe bunganira Tom Byabagamba.

Byari biteganyijwe ko Col Tom Byabagamba aburana mu mizi ubujurire bwe ku wa 16 Mata 2021 umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana we n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko batiteguye kubera ko baburanishwa n’Urukiko ndetse bagashinjwa n’Abashinjacyaha batabifitiye ububasha kuko Col Tom Byagagamba ari umusirikare atari umusivili.

Col Tom Byabagamba yabwiye Umucamanza ko kuva yafatwa muri 2014  yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko yafungiwe mu kigo cya gisirikare aho gufungirwa muri gereza yemewe n’amategeko.

Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko inteko y’abacamanza igiye kwiga inzitizi zatanzwe na Col Tom Byabagamba ko bazatanga umwanzuro ku wa 22 Mata 2021 saa munani z’igicamunsi.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yasomye icyemezo cyafashwe, Umucamanza avuga ko inzitizi zatanzwe na Tom Byabagamba z’iburabubasha ry’urukiko nta shingiro zifite.

Umucamanza yategetse ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi ku wa 28 Mata 2021 saa tatu za mu gitondo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Col Tom Byabagamba yahoze akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu  Paul Kagame, amaze imyaka irindwi afungiye muri Gereza ya gisirikare i Kanombe. Yatawe muri yombi bwa mbere muri Kanama 2014.

Byabagamba yahoze afite ipeti rya Colonel mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) aza kwamburwa impeta zose za gisirikare anakatirwa imyaka 15 y’igifungo n’Urukiko Rukuru kubera ibyaha yahamijwe birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no Gusuzugura ibendera ubwo yari mu butumwa bw’kazi muri Sudan y’Epfo.

Muri Mata 2020 yongeye kuregwa icyaha cy’Ubujura bwa telephone yakoze ubwo yarimo kuburanira mu Rukiko Rukuru, iki cyaha urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarakimuhamije gusa yaburanye agihakana, ndetse nyuma arajurira.

Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Jean Pau NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Uyu mugabo arambabaza cyane.Yari atinyitse cyane,yica agakiza.None aboreye muli gereza.Birashoboka cyane yuko azasaziramo,niba KP atamuhaye imbabazi nk’umuntu wamurinze imyaka irenga 25,guhera muli 1990.Ariko ibi bijye biduha isomo.Iyo dukomeye,tujye twicisha bugufi.Tumenye ko n’abandi ari abantu kimwe natwe.Twibuke ko ejo tuzasaza,tugapfa,tukaba zero.Tukibagirana,tugasiga imitungo yose twaruhiye imyaka myinshi,hanyuma bakatujyana mu gasanduku ka metero imwe n’igice,dusize Etajes,V8,Farms,etc….Twibuke ko tuba twiruka inyuma y’umuyaga.

    • Ndemeranya nawe ibyo utubwira.Ariko se tureke gukora,twibere mu by’Imana gusa nkuko muhora mutubwira??? Inzara yatwica.

      • @ mahame,gushaka imana ntibisaba guhagarika ibindi byose wakoraga.Urabanza ugashaka umuntu mwigana bible ku buntu kandi agusanze iwawe.Wamara kumenya neza ibyo bible ivuga,iyo ubikurikije bible iraguhindura.Urugero,umenya ko muli Yohana wa mbere,igice cya 2,umurongo wa 15-17,havuga ko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana batazabona ubuzima bw’iteka (muli paradizo).Urundi rugero,umenya ko umukristu nyakuri wese agomba gukora umurimo wo kubwiriza,akabifatanya n’akandi kazi gasanzwe.Ni Yezu ubwe wabivuze muli Yohana 14,umurongo wa 12.

  • Yububye mu rukiko aragenda acomora tel. na charger yayo ntawe umubonye bucyeye babivumbura aho arara eeeh ahubwo sinzi ko atazacika

    • Ibazeko iyo telefoni yacomoye nta muntu numwe wigeze ajya kurega ko yabuze phone? Wabona buriya yicuza icyamujyanye muri RPA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *