
Ni mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize aho abaturage bo muri Bukinanyana basabwe kuryamira amajanja no gutanga amakuru yose ashoboka kuri izo nyeshyamba, abatuye muri Komini Bukinanyana ariko bo bemeza ko bakunda kubona abitwaje intwaro baherekejwe na bamwe mu basirikare bakuru b’Uburundi cyangwa Abapolisi hamwe n’Urubyiruko rw’Imbonerakure.
Igisirikare cy’Uburundi kivuga ko kirimo gikora ibikorwa byo kwirukana abo bitwaje intwaro bakunda guteza umutekano mucye haba mu Burundi no mu Rwanda.
Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi wa Komine ya Bukinanyana, Christian Nkurikiye, yatangiwemo ubutumwa bujyanye n’umutekano mw’ishyamba rya Kibira, hari haciye iminsi humvikanye urusaku rw’amasasu rwahuje inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda hamwe n’Ingabo z’Uburundi.
Mu bitabiriye iriya nama hari uwabwiye SOS Media Burundi ati ” Musitanteri yadusabye gutunga urutoki ku muntu wese ukorana n’izo nyeshyamba .yemeye ko bazahanwa bihagije.”
Bamwe bavuga ko batarasobanukirwa ibyo babwirwa n’abategetsi. bemeza ko bamwe mu basirikare n’abapolisi hamwe n’urubyiruko rw’Imbonerakure bakunze kugaragara bari kumwe nizo nyeshyamba.
Uyu ati ” Biragoye kubimenya neza, ku ruhande rumwe, abategetsi batubwira ko ako gatsiko ari ako kurwanywa ariko ku rundi ruhande tukababona batemberana na bamwe mu basirikare b’Uburundi rimwe na rimwe mu modoka za gisirikare.” Niko yavuze
Christian Nkurikiye, Umuyobozi wa Komine Bukinanyana yemeje ko azi ko bamwe mu baturage bajya guhaha ibiribwa mw’isoko rya Ndora kugira ngo babigemurire izo nyeshyamba .
Yagize ati “Turabizi ko haribamwe badashaka kureka gukorana nizo nyeshyamba, ibihano birateganyijwe.”
Yabibukije ko intambara zabaye mu cyumweru gishize mu Kibira zigahitana abantu abandi bagakomereka, ababwira ko Igisirikare kirimo gikora ibikorwa byo guhashya izi nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda.
Hashyizweho itsinda ry’abaturage bashinzwe gukorana n’abasirikare mu rwego rwo guhashya izo nyeshyamba.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Imana yaturemye,itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Zaburi 5:6,havuga ko Imana yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi”.Bisobanura ko izamuhanisha kumurimbura ku munsi wa nyuma,kandi ko atazazuka kuli uwo minsi.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza: Abajura,abasambanyi,abarya ruswa,abikubira,abibera mu by’isi gusa ntibashake Imana,etc..Nicyo gihano kiruta ibindi byose (gupfa burundu ntuzazuke ku munsi w’imperuka).
Ndumva ari sawa da!!ibibi tujye tubigaya n’ibyiza tubishime,mukomereze aho bashingantahe.