Bamwe mu bategetsi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Burundi bishimiye urupfu rw’Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col. Willy Ngoma, birara mu tubari banywa byeri n’imivinyu
Lt. Col. Willy Ngoma, wamenyekanye nk’indwanyi iharanira ko Congo iba nziza kurushaho, yarasiwe mu gitero cya drones cy’ingabo za Congo, FARDC, mu gace ka Rubaya.
Urupfu rwa Willy Ngoma rwakangaranyije benshi mu bifuza ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bagira amahoro arambye, ariko rushimisha bitavugwa abadasiba gutera imijugujugu AFC/M23.
Mu babyinnye intsinzi, ku isonga haje bamwe mu Barundi biraye ku mbuga nkoranyambaga berekana ko bishimiye urupfu rwe, ari nako bakwiza ibihuha ko na Gen. Sultan Makenga yitabye Imana.
Umwe mu bari i Bujumbura avuga ko iyo nkuru ikimara kumenyekana, hari abasirikare bakuru bateraniye muri kamwe mu tubari muri uwo mujyi maze babyina intsinzi.
Ngo bishimiraga ko uwo bafataga nk’umwe mu banzi babo bakomeye yishwe, kuko yakundaga gutamaza ingabo z’u Burundi zirwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, nabo ngo iyo nkuru bayisamiye hejuru, ari nako bacyeza Leta ya RDC.
Eric Nyandwi, washinze ikinyamakuru UBM News, kitangaza inkuru ku Burundi, ushyigikira urwango n’amacakubiri ku mugaragaro, ari mu bafashe iya mbere mu kwishimira urupfu rwa Lt. Col. Willy Ngoma.
Uyu Nyandwi yanditse ubutumwa burebure avuga ko AFC/M23) yise umutwe w’iterabwoba ngo icitse umutwe, avuga ko ngo mu minsi ya vuba, Perezida Tshisekedi agiye kwakira i Kinshasa Kayumba Nyamwasa.
Yagize ati: “Politiki yo mu karere ishobora gufata indi ntera; mbere ubwirasi Leta ya Ndayishimiye ifite imbere ya Leta ya Kigali, byose byerekana ko hari ikintu kibyihishe inyuma.”
Pasiteri Isidore Mbayahaga, urubyiruko rwahawe akazi na CNDD-FDD ko gutukana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’Abanyamulenge bibumbiye mu cyiswe ‘Akagara’ bari na bo mu banyweye imivinyu.

Kuki Hari Abarundi bishimiye urupfu rwa Ngoma?
Lt. Col. Willy Ngoma, wari Umuvugizi w’abarwanyi ba AFC/M23, ntiyahwemaga kuvuga ko ingabo z’u Burundi zinjiye mu mirwano muri Kivu zombi zigamije gukora Jenoside.
Mu bihe bitandukanye Ngoma, yeretse itangazamakuru abasirikare b’u Burundi bafatiwe mu mirwano, ibyatamazaga ubutegetsi bwa Ndayishimiye n’igisirikare cye.
Byahumiye ku mirari ubwo ku wa 5 Ukuboza 2025, Lt. Col. Willy Ngoma yatangazaga ko ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bw’icyo gihugu zateye ibisasu muri Kivu y’Amajyepfo, kandi ko byishe abaturage benshi.
Ni mu gihe mu ijoro rya mbere y’uwo munsi, abarwanyi ba AFC/M23 bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi, bishe abasirikare benshi, bafata abandi, harimo na Lt. Col. Athanase Minani wayoboraga batayo.
Icyo gihe Lt. Col Ngoma yabwiye Televiziyo ya Mama Urwagasabo ko abasirikare b’Abarundi bambutse babonye isomo.
Yagize ati:”Basanze abagabo turi maso kandi tuzaba maso. Congo ntabwo ari Cibitoke, ntabwo ari Ngozi cyangwa Bujumbura yabo, oya. Baradusanga iwacu, turwanirira ukuri, kandi bazabibona.”
Lt. Col Ngoma yavuze ko imiryango ifite abasirikare b’Abarundi bajya muri Congo, ikwiye gufata amafoto yabo ya nyuma kuko batazava ku butaka bw’Abanye-Congo ari bazima.
Ati:“Umurundi uzambuka umupaka wacu agomba gufata ifoto ye ya nyuma. Ntabwo azasubirayo uko yaje. Yaje mu modoka cyangwa n’amaguru ariko azasubirayo mu isanduku.”
Lt. Co. Willy Ngoma yari azwi nk’umuntu unenga cyane politike ya Perezida Tshisekedi, yakunze no kumvikanisha ko yari azi kuko yabaye muri UDPS.
Ngoma yibukwa cyane mu mashusho y’abacanshuro b’Abazungu bafashwe na M23, arimo kubihaniza, ubundi bamuca imbere ku murongo bihuta ababwira ngo “quickly, quickly, quickly,” mbere y’uko basubira mu bihugu byabo baciye mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
