Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, yasabye abayobozi b’Intara bose gukora urutonde rw’abayobozi bose bubatse ingo batarasezeranye imbere y’amategeko cyangwa abaharitse abo bashakanye hagamijwe kubirukana mu kazi nta yindi nteguza.

Minisitiri Ndirakobuca Gervais avuga ko afite amakuru y’uko hari “imyitwarire mibi” ikorwa n’abayobozi ishobora kugira ingaruka ku baturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi avuga ko umuyobozi akwiriye kugira imyitwarire myiza akaba intangarugero ndetse no kuba yizewe n’abaturage no mu muryango we.
Amwe mu mashyirahamwe ya sosiyete sivile kuri iyi ngingo yafashwe na Minisitiri Ndirakobuca, avuga ko yari ishimishije ariko ko idakwiye kugarukira ku bategetsi bo mu nzego z’ibanze gusa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ese kujya gusezerana mu nsengero ni ugusezerana “imbere y’Imana” nkuko amadini menshi avuga?Dore igisubizo:Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha” imbere y’ubutegetsi. Urugero, Maliya na Yozefu bagiye “kwibaruza” imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Ntabwo bagiye mu rusengero.Abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nyamara Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.