Abasirikare b’u Burundi barenga 500 barimo guhigishwa uruhindu bazira gutoroka, nyuma yo kwirukanwa muri RDC n’abarwanyi ba AFC/M23, basubira mu gihugu cyabo, bakayabangira ingata batinya gusubizwa ku rugamba.
Amakuru aturuka mu basirikare bakuru ba FDNB avuga ko abo bari guhigwa, bakigera mu gihugu, bashyize intwaro mu bubiko, bambara imyenda ya gisivile maze binjira mu giturage ntibagaruka mu kazi.
Umwe mu ba ofisiye b’u Burundi atangaza ko bamwe muri abo basirikare, kuva mu kwezi gushize k’Ukuboza, batse uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo bagenderako.
Uyu, utashatse ko imyirondoro ye ijya hanze, yabwiye Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi ihigwa n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, ko bamwe muri abo basirikare bari bafite pasiporo bahise bahungira mu mahanga.
Avuga ko abasirikare batsinzwe na M23 batahutse bagahurizwa ku Mudubugu, abenshi bakuyemo akabo karenge, ibyatanze isomo rikomeye kuri FDNB.
Ati: “Hari benshi bagiye iwabo gusura imiryango, bahita bagumayo ntibagaruka. Abafite pasiporo bo bamaze kugenda; bamwe bari mu bihugu by’akarere, abandi bageze i Dubai. Abasirikare batagarutse bararenga 500.”
Amakuru avuga ko igisirikare cy’u Burundi cyakajije guhiga abo batorotse aho ku mipaka n’inkengero zayo, ku kibuga cy’indege cya Bujumbura hashyizwe abasirikare bambaye gisivile kugira ngo bafate bene wabo.
Mu biturage hoherejwe kandi amazina y’abasirikare batorotse kugira ngo uwo abayobozi n’imbonerakure babonye bahite bamuta muri yombi.
N’ubwo ingabo z’u Burundi zikomeje gutoroka, iki gihugu cyohereje abandi basirikare muri RDC, muri Bibokoboko, Point Zéro na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no kujya kurinda umujyi wa Kalemie.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW