Bugesera: Hasojwe icyumweru cy’Umujyanama banasana umuhanda

Mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, hasorejwe Icyumweru cy’Umujyanama cyari cyatangirijwe mu wa Mwogo ku wa 21 Gashyantare 2026, hanakorwa umuganda wo gusana umuhanda wari warangiritse.

Iki cyumweru cy’Umujyanama cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ” “Umuturage ku isonga, Imiyoborere Myiza, Iterambere ryihuse”.

Gusoza iki cyumweru byahujwe n’Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho hasanwa umuhanda uhuza imidugudu ya Nyamabuye na Nyakondo mu Kagari ka Kanzenze.

Umuganda witabiriwe n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage benshi, bigaragarira amaso ko bari bawunyotewe.

Muri uwo muhanda hasibuwe imiyoboro y’amazi yari yarafunzwe n’imvura, hashyirwamo amabuye mu binogo aho wari warangiritse, ndetse hanakorwa isuku ku nkengero zawo.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ndi umumotari. Uyu muhanda nawunyuragamo nyerera, ariko ubu ngiye kujya ngenda ntahangayitse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yavuze ko iyangirika ry’uyu muhanda ryabangamiraga urujya n’uruza.

Yagize ati: “Ni igikorwa cyiza rero, dushima ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi.”

Yavuze ko uyu muganda wasize mu Ishuri Ribanza rya Nyamabuye hatewe ibiti 80, birimo 60 bya gereveriya na 20 bya avoka.

Abaturage bavuga ko bagomba gushyira imbaraga mu kwiyubakira igihugu

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Dushime Olive, yashimangiye ko gusana uyu muhanda byari bikenewe kandi ko hazabaho n’ibindi bikorwa bizashimangira igikorwa cyatangiye.

Yagize ati: “Ni igikorwa navuga ko ari ingirakamaro. Ni umuhanda munini, navuga ko uzahuza Umurenge wa Ntarama na Gahanga.”

Yongeyeho ko bateganya kongera ingengo y’imari, aho buri mwaka 30% izajya ishyirwa mu bikorwa by’iterambere birimo kubaka imihanda, kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.

Dushime yavuze ko icyumweru cy’Umujyanama cyasojwe cyabaye umwanya w’ubukangurambaga no kungurana ibitekerezo ku byifuzo by’abaturage, bigamije kwihutisha iterambere n’imibereho myiza.

Abaturage basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo leta ikomeje kubegereza hirya no hino mu bice batuyemo no kugira 

Basabwe kandi kurushaho kwicungira umutekano, guca ukubiri n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, no kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025-2026, ingana na miliyari zisaga 44 Frw, ivuye kuri miliyari zisaga 42 Frw yari yatowe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Yemeje kandi umushinga ujyanye no kwimura no gutanga ingurane ku baturage ku mpamvu z’inyungu rusange ahazacishwa imihanda ikubiye mu mushinga wa Kigali Logistics Platform.

Mu butumwa bwo kuri X, Akarere ka Bugesera kavuga ko iyo mihanda ari Akagera-Kabukuba-Nyamata (17.92 km), Kabukuba-Rilima-Riziyeri (19.64 km) na Gahembe-Kindama (19.21 km).

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Dushime Olive

Inzego z’umutekano mu muganda wo gusana uyu muhanda
Hanatewe ibiti mu ishuri ribanza rya Nyamabuye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *