Umunya-Cameroun, Bryan Mbeumo wakiniraga Brentford yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri Manchester United.
Nyuma y’igihe hari ibiganiro hagati y’amakipe yombi, kuri uyu wa mbere ni bwo byashyizweho iherezo. Mbeumo wari umaze igihe wifuzwa na Manchester United mu gice cy’ubusatirizi, yayisinyiye amasezerano azageza mu 2030.
Uyu musore ukomoka muri Cameroun, yatsindiye Brentford ibitego 20 anatanga imipira umunani zavuyemo ibindi bitego mu mikino 25 yakinnye umwaka ushize muri shampiyona y’u Bwongereza [English Premier League].
Akimara gusinyira Manchester United, Mbeumo yavuze ko kuza muri iyi kipe afata y’ubukombe. Yishimiye kandi gusinyira iyi kipe y’inzozi ze nk’uko yabitangarije abashinzwe itangazamakuru n’itunamaho muri iyi kipe.
Kuva Brentford yazamuka, uyu rutahizamu yagiye agira uruhare mu bitego 18 buri mwaka. Ni umusore uje afatwa nk’indi nyongera nziza mu gice cy’ubusatirizi cy’iyi kipe.


UMUSEKE.RW