Bruce Melodie yahamije kuzengurukana igihugu na The Ben

Umuhanzi Bruce Melodie yahamije ko we na The Ben bagiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo byiswe ‘2026 Summer Country Tour’.

Ibi Bruce Melodie yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 08 Gashyantare 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

Agaragaza ko kuzenguruka igihugu bigamije kwegera abakunzi babo no gukomeza kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda.

Ati: ‘Ni mu rukundo rw’ibendera ryacu, mu mbaraga z’umuziki wacu no mu byishimo byo kuwusangira namwe.’

Uyu muhanzi agaragaza ko nubwo ibi bitaramo byateguwe na 1:55 AM byamaze kwemezwa, mu minsi ya vuba ari bwo hazatangazwa aho bazataramira n’amatariki.

Bruce Melodie na The Ben baheruka guhurira mu gitaramo cya ‘The Nu Year Groove’ cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Ni igitaramo cyasize impaka zidasanzwe mu bafana, bituma benshi basaba ko bongera bagahurira ku rubyiniro bakongera guca izo mpaka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *