Breaking: Rwandair yahagaritse ingendo zijya muri Qatar no muri UAE

Indege ya Rwandair

Ubuyobozi bwa Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair bwavuze ko buhagaritse by’agateganyo ingendo z’indege zari ziteganyijwe kuri uyu munsi zigana cyangwa ziva muri Qatar no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ibigo byinshi bitwara abagenzi byamaze guhagarika ingendo zigana mu bihugu by’Abarabu kubera intambara yatangijwe na America na Israel kuri Iran.

Sosiyete z’indege zitandukanye zahagaritse ingendo z’indege nyuma y’ibitero bya Iran kuri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar, ahanini igambiriye kurasa ku nyungu za America.

Rwandair yahagaritse indendo zari ziteganyijwe yaba iziva n’izijya muri biriya bihugu bibiri kugeza igihe kitazwi.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *