BNR yambuye UNIMONI Bureau de Change Ltd ububasha bwo gukorera mu Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, yatangaje ko yambuye ububasha bwo gukorera mu Rwanda imirimo yo kuvunja amafaranga y’amanyamahanga na serivisi zo kohereza amafaranga  Ikigo,UNIMONI Bureau De Change Ltd kubera kutubahiriza ibisabwa n’amategeko.

                          UNIMONI Bureau De Change Ltd yahoze yitwa UAE Exchange

Mu itangazo Iyi Banki yanyujije ku rubuga rwa Twiter ryagize riti “UNIMONI Bureau De Change Ltd yambuwe uruhushya rwo gukorera imirimo yo kuvunjisha y’amanyamahanga no gutanga serivisi zo kohereza amafaranga kubera impamvu zo kutubahiriza ibisabwa n’amategeko .”

Yakomeje igira irti “ Abantu bose bamenyeshejwe ko uzakorana n’iki kigo kimaze imyaka isaga itatu gikorera mu Rwanda muri ibyo bikorwa bihagaritswe azirengera ingaruka zabyo.”

Iki kigo gikorera mu bihugu bisaga 170 byo  ku Isi,  kikaba cyarahoze cyitwa UAE Exchange. Mu Rwanda iki kigo cyatangaga serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga haba ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bigo, kuvunja amafaranga y’amahanga n’izindi serivisi z’imari zitandukanye.

Banki Nkuru y’u Rwanda yijeje abaturarwanda ko izakomeza gusigasira no kureberera imikorere myiza y’urwego rw’imari nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’ibigo byahawe uburenganzira bwo kuvunja ifaranga hagamijwe kurinda ubusugire n”agaciro k’amafaranga y’igihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Ariko ubundi ubucyene n’iki ?
    Ubundi abantu bazi neza icy’ iryo jambo rivuga,barabizi , ;
    ariko yenda,umuntu’ ashobora kujyerajyeza gutanga ibisobanuro bindi.
    (reka dutangire tujyerajyeza gutanga igisubizo kukibazo : « Nukubura ububasha bwo gushyikira icyumuntu/abantu (b)acyeneye »).
    Hano yenda,twatangira twerekana zimwe munkomoko zubucyene zisanzwe zizwi na bose :
    -Hashobora kuba har ‘ikibazo cyamatwara,cyangwase kudashobora kwiga imvo n’imvano yikibazo(tubyite yenda «kudashobora kunegura amatwara »),hashobora kuba harikibazo cy’ubukoloni,Nibindi nibindi…
    Ariko ibyo byose bishobora no gukomatana icyarimwe.
    Reka yenda dutangire (mukwerekana impamvu zitazwi cyane)dutanga’ urugero rufatika.
    Tuvuge umuntu agiye nkahantu abantu bari kugurisha ibintu, nabandi bagura.
    Aho hantu habera ibintu bidasanzwe,nubwo bamwe na bamwe babimenyereye.
    Bityo,aho hantu,nibintu « bisanzwe » kuboba umwe atanga « amafaranga »,undi akamuha ikintu.
    Nubwo bamwe na bamwe babona’aribintu « bisanzwe(es’ubundi byavuyehe ?byatangiye ryari ? gute ?),reka turebe koko n’iba’ aribintu « bisanzwe »(ndetse niba har’ingaruka kubucyene).
    Reka dufate urugero kuli « rwego » na «kanyamanza »…
    Aba nabantu babiri(2),kuko bombi arabantu,dushobora kuvuga tutibeshya kw ‘ibyo bakeneye mubuzima ari bimwe.
    Birumvikana kw’iyo ‘ibyo bakeneye mubuzima ntaho biba bihuriye,ntibaba bombi arabantu(umwe yaba yenda ar’umuntu,’ikindi ar’inyamaswa,cyangwase kimwe arinyamaswa ikindi arikintu(nk’ibuye)).
    Reka tugaruke kurugero rwisoko aho « Rwego » na « Kanyamanza »,umwe ari gutanga amafaranga,undi amuha ikintu(umwe agura, undi agurisha).
    « Amafaranga « kanyamanza »afite,arasobanura’ ibintu ashobora kugura(Ibyo rwego amuha) ».
    Iyi nteruro kuri benshi « irasanzwe »,ndetse no kubona iryo hererekanya ry ‘amafaranga n’ikintu,ntibitangaje kuli bamwe.
    Ariko mubyikuri, ibyo bisobanuye,nuko’ ibyo Kanyamanza acyeneye mubuzima,ibyana n’amafaranga ashobora gushyikira, ndetse no kuli Rwego nuko.
    Ibyo Kanyamanza na Rwego bakeneye mubuzima,bijyana n’amafaranga bashobora gushyikira ;bivuzeko’ ibyo Kanyamanza na Rwego bakeneye mubuzima,bitari bimwe(kandi twabonye kw’ibyo bidashoboka kuk’arabantu bombi).
    Uku niko tubona ibintu bitaribyo buri munsi tukabifata nkibintu bizima.
    A)Ibyabantu bakeneye,nibyo bisobanura ibyo bagomba gushyikira
    B)Ntabw’aribyo bashobora gushyikira ,bisobanura ibyo bakeneye mubuzima.
    Gutekereza gutya(B),(Amatwara acuritse),nibyo mpamvu z’ubucyene.
    Umusomyi w’impirimbanyi yabigira umukoro kwiga kukinyuranyo cyinteruro (A) na (B)(kumufasha,umuntu yatanga iri jambo « UMURIMO »).

  • Ubu se iyi commentaire ihuriyehe ni iyi nyandiko y’ikigo cy’ivunjisha? Nicyo umuntu ahita yibaza. Hanyuma kwandikia uzimiza se ugirango hari uwirirwa abisoma, wapi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *