Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje mu itangazamakuru abasore bakurikiranweho gushukisha abakobwa akazi, bakabambura ibyabo bakanabasambanya ku gahato.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya RIB, i Kigali ku Cyimihurura, ayo RIB ivuga ko mu karere ka Rwamagana yagiye yakira ibirego bitandukanye birimo kwibwa telefone, no gusambanya abana.
Iyi nkuru mushobora kuyibona ku rubuga rwa X rw’Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu.
Abakekwaho ibi byaha bahamagara abana b’abakobwa bakabizeza akazi gahemba neza, bakabaremamo icyizere, abakobwa bakemera, bakisanga ahantu badashobora gutabaza, abo basore bakabambura ibyabo, bakanabasambanya.
Umwe muri aba basore bakekwaho ibi byaha yashakaga abakozi, undi akitwa Umuyobozi wa kampani.
Sebahizi uri mu bafashwe yajyaga muri Gare ya Nyabugogo gushaka abana b’abakobwa bashobora gushukika byoroshye, akifatisha telephone ye, akivugisha ari irunde rwa wa mwana w’umukobwa.
Ati “Sha, urampemukiye kandi niriwe ngutegereje muri Gare none dore bunyiriyeho.” Agahita yegera uwo mukobwa uri hafi ye akamubwira ati “None se ko hari umukozi umpemukiye ntiwaza ugakora akazi aho kugira ngo Boss aze kumbwira nabi?”
Ubwo umukobwa abyemeye agahita amuhuza n’uwitwa Boss we, kuri telefoni (ari we wa mugenzi we), bagahana gahunda, umukobwa akemera kujya i Rwamagana.
Uwo umujyanye yabona butarira neza akamutinzatinza mu nzira akoresheje amayeri anyuranye. Bwaba bumaze kwira, umusore akava mu mudoka akabwira umukobwa ko Boss we yamutumye inkoko.
Bagasohoka, maze uwo musore akamujyana mu gisambu, agakuramo icyuma akakimufatiraho, akamutegeka kumuha ibyo afite byose, umukobwa akabimuha, akiruka n’igihunga cyinshi atazi aho yerekeza.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko nyuma y’uko abakorewe ibyaha batanze ibirego, hakozwe iperereza basanga ko ari ibyaha bifitanye isano ndetse bafata babiri babikekwaho.
Dr. Murangira araburira abaturage, abasaba kugira amakenga mu byo bakora byose, umuntu akamenyesha bagenzi be aho ajyiye n’ikimujyanye.
Kugeza ubu abamaze gutanga ibirego ni barindwi, babiri muri bo bavuga ko basambanyirijwe mu ishyamba, mu murenge wa Musha.
Aba basore bakurkiranyweho ibyaha bitanu birimo icyaha cyo gusambanya abana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.
UMUSEKE.RW
