Bitakwira Bihonahayi Justin wigeze kuba Umudepite mu nteko ishingamategeko ya Congo, yabwiye Wazalendo ko bakoreshwa n’abazimu bigeze guhanga ku bakurambere bo mu bwoko bw’Abapfurero akomokamo.
Mu ijwi yakwirakwije ku mbuga Nkoranyambaga riri mu rurimi rw’ubwoko akomokamo bw’Abapfurero, Bitakwira Justin uvuga ko yanga abatutsi urunuka, yabanje gusuhuza abakuriye Wazalendo abavuga mu mazina.
Ati:Yemwe bene wacu Abazalendo, abagize Sosiyete Sivili Uvira uwitwa Byaduniya, Alphonse,, Naluvumbu , Samadari, Makanaki, René Itongwa ba Gashumba n’abandi mwese”
Yongeyeho ati:”Ngira ngo ijwi ryanjye murarizi maze iminsi nkurikira ibibera aho mutuye, ese Umuzimu wahanze kuri Marandura, Bidarira n’abandi bose bene wacu musanzwe muzi , imyuka mibi yabo yabahanzeho?”
Numvishe ko mwatangiye gusubiranamo ibyo murimo bizabageza iKuzimu bambwiye ko intambara yo gusubiranamo murwana hagati yanyu mwumva izabageza kuki ? mwibuke ababanjririje muri uwo mwuga bose barimo ba Nakabaka, ba Zabuloni ndetse n’abandi muzi ya myuka mibi ya ba Sogokuruza banyu yabagarutseho kandi ibi biraganisha Umujyi wa Uvira gufatwa n’abanzi.
Bitakwira ati:”Murarasana hagati yanyu koko? mwiyambure iyo myuka mibi muzibukire iyo myitwarire mibi ibarangwaho niba mutayiretse ibizababaho muzabyirengere mugiye gukoza Congo ikimwaro ndangije mbashimira cyane.
Mu mbwirwaruhame za Bitakwira Justin akunze kwibasira abatutsi abagereranya n’inzoka bamwe mu banye -Congo basangiye Imitekereze basaba kwikiza cyangwa bakabasubiza iwabo mu Rwanda kuko ngo ari abashyitsi mu Gihugu.
Bitakwira mu mvugo yuzuye urwango, ubugome n’amacakubiri ntatinya no kwibasira Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda Paul Kagame ndetse n’abo yita abatutsi bo mu bwoko bw’abanyamulenge n’abo muri Kivu ya ruguru bahoze mu Ishyaka rya RCD ko aribo ba nyirabayazana b’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo.
Izi mbwirwaruhame zicishije abatutsi benshi muri izo Ntara zombi, abandi barenga 700 bakaba bafungiye muri za Gereza zitandukanye ziherereye iKinshasa no mu Ntara ya Equateur ahitwa iMakala na Ndolo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW