APR yabonye ubuyobozi bushya burimo uwahoze muri Ferwafa

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze kubona abayobozi bashya basimbura abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Général Mubarakh Muganga.

Lt Colonel Karasira Richard ni we muyobozi mushya wa APR FC

Mu mwaka w’imikino ushize 2022/2023, hakomeje kuvugwa amakuru y’impinduka mu bayobozi bw’ikipe ya APR FC ariko inkuru yamaze kuba impamo.

N’ubwo kugeza ubu ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bukiryumyeho, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Lt Colonel Karasira Richard ari we Chairman mushya w’iyi kipe, mu gihe Uwayezu François wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yagizwe Chairman wungirije muri iyi kipe.

Uwayezu François Regis wahoze ari Umunyamabanga Mukuru muri Ferwafa, ni Chairman wungirije muri APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • TUBONYE ABANYA MUPIRA KANDI BAFITE UMWANYA NIKO KAZI KONYINE BASHINZWE NI BAHERE MU BANA BASHIREMO IMBARAGA ABANA BAZAMUKE ARI APR 100% BENSHI TUBARAHURA MU ZINDI TEAM BAMARA KURENGWA BAGASUZUGURA NTIBASHAKE GUKINIRA APR. MURAKOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *