Umuhanzi Bill Ruzima, uherutse gutabwa muri yombi afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, yoherejwe mu kigo kirogora ubumara bw’ibiyobyabwenge kandi kikanafasha ababaswe na byo kubicikaho.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu musore yajyanywe muri iki kigo gukurikiranwa n’abaganga.
Dr. Murangira yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko Ruzima yoherejwe muri icyo kigo giherereye mu Karere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025.
Ati: “Ni byo koko, yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”
Ikigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ kivurizamo urubyiruko, abagabo n’abagore, ndetse n’abakuze cyane, bose babaswe n’ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzi yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Bill Ruzima akimara gutabwa muri yombi yemereye Ubugenzacyaha ko asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu 2022.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka Imana y’abakundana na Munda y’Isi ni umwe mu bahanga mu muziki u Rwanda rufite, by’umwihariko akunzwe kubera ijwi rye n’ubuhanga agaragaza mu kwandika indirimbo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nashen idacika gusa niyivuze akire kukobyamuviramo gutumutw
888slot có lừa đảo không nổi tiếng với dịch vụ cá cược thể thao đa dạng, bao gồm các môn thể thao phổ biến như bóng đá, bóng rổ, tennis, đua ngựa và nhiều giải đấu lớn trên toàn cầu. Người chơi có thể tham gia đặt cược trực tiếp, với tỷ lệ cược luôn được cập nhật liên tục, đảm bảo sự minh bạch công bằng. Không chỉ vậy, nơi này còn cung cấp nhiều loại kèo khác nhau, từ kèo châu Âu, kèo châu Á, kèo tài xỉu cho đến kèo phạt góc, kèo hiệp phụ nhiều hình thức cược khác, đáp ứng đầy đủ nhu cầu của khách hàng.
99l7w7
Hi, this weekend is nice in favor of me,
for the reason that this moment i am reading this great
informative post here at my residence.