Ni umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona aho APR FC yari yakiriye Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, umukino warangiye APR FC itsinze Espoir FC 1-0.

Ni umukino wagiye kuba ikipe ya APR FC ihabwa amahirwe yo gutsinda, Ikipe ya Espoir yatangiye isatira izamu ishaka kureba ko yakwandika amateka yanditse muri 2019, ubwo yatsindaga APR FC itozwa na Adil.
Iminota 30 ya mbere Espoir FC yitwaye neza ibona korner eshatu mu gihe APR FC yabonye imwe. Espoir yakomeje gusatira ariko ba myugariro b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bakomeza kuzibira ubusatirizi bwayo.
Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yose anganyije 0-0, gusa Espoir irusha APR FC guhererekanya umupira mu kibuga hagati.
Igice cya kabiri APR FC yatangiye isatira bitandukanye n’igice cya mbere, ku munota wa 52’ Patrick NTIJYINAMA wa Espoir FC yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC ISHIMWE Pierre awukuramo.
Ku munota wa 54’ Mugunga Yves ari wenyine yahushije igitego nyuma yo gutera umupira n’umutwe ukanyura hejuru y’izamu rya Espoir FC.
Ku munota wa 71’ Ombalenga Fitina yatsindiye APR FC igitego cyayihesheje amanota atatu, umukino urangira APR FC itsinze Espoir FC 1-0.
Abakinnyi 11 babanjemo kumpande zombi:
Espoir FC XI: Jean Paul ITANGISHATSE [GK], Felicien NKURUNZIZA, Jacques AHISHAKIYE, Gilbert MUTIJIMA, Fulgence TWAGIRIMANA, Gabriel IRAKOZE, Youssouf NIYITANGA, Djafar UWIZEYE, Fred MUHOZI, Patrick NTIJYINAMA na Yves HABIMANA.
APR FC XI: ISHIMWE Pierre [GK], OMBOLENGA Fitina, NIYOMUGABO Claude , RWABUHIHI Placide, BUREGEYA Prince , RUBONEKA Bosco, MUGISHA Bonheurm MUGISHA Gilbert, MANISHIMWE Djabel, BYIRINGIRO Lague na MUGUNGA Yves.
Iko imikino iteganyijwe:
Ku wa Gatatu:
APR FC 1-0 Espoir FC
Police FC vs Gasogi United
Bugesera FC vs Kiyovu SC
Ku wa Kane, 30-12-2021
Rutsiro FC vs Gorilla FC
AS Kigali vs Mukura VS&L
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
China ifite Scientists benshi cyane kurusha Amerika.Nkuko abasesenguzi bavuga,China izaca kuli Amerika mu myaka mike cyane.Urugero,ubu China ifite intwaro zigezweho Amerika yananiwe gukora (Hypersonic Missiles).Abasesenguzi bavuga ko ibi bizateza intambara ya 3 y’isi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose z’intambara,nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba bitabagaho kera.