Nyamasheke: Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Bushenge ryo mu murenge wa Bushenge barinubira ko batanga amafaranga y’umusanzu w’abazamu barinda isoko, bagatungurwa no gusanga ibyabo byangijwe bitewe n’uko nta bazamu rigira.
Abaganirije UMUSEKE, badusabye kudatangaza amazina yabo, bavuga ko iyo batashye ibyo basize bifashisha mu gihe bari gucuruza birimo ibiti n’ibyuma bashyiraho ibicuruzwa byabo bagaruka basanga byaribwe.
Umwe muri abo bacuruzi yavuze ko umusanzu batanga ntacyo ubamarira.
Ati “Isoko ryacu nta burinzi rigira usanga nta suku, ibitara ubisangamo amazirantoki, imisoro dutanga tubona ntacyo itumarira.”
Mugenzi we na we yavuze ko barigeramo baje mu kazi kabo bashakishirizamo bagasanga amazirantoki aho bacururiza.
Ati “Ni ikibazo iyo tuje mu gitondo tugasanga imyanda munsi y’ibitara, ibiti byo kumanikaho imyenda babisenye bigasaba ko wongera kubaka mbere yo gucuruza kubera ko nta bazamu rigira.”
Uyu na we akorera ubucuruzi muri iri soko, yavuze ko ibyuma biryubatse abajura bari hafi kubimaraho bitewe no kutagira abazamu.
Ati “Mfite imbogamizi kubera ko iri soko ritazitiye, ibyuma biryubatse babimazemo nta burinzi bw’isoko bubamo, kandi batwaka amafaranga y’abazamu.”
Abacuruzi bakomeza bavuga ko batanga amafaranga y’abazamu, bifuza ko yakoreshwa icyo yagenewe bagashyirwaho, bagaca ukubiri n’umwanda basanga mu bitara byabo no gusanga ibyabo byangijwe.
Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge butangaza ko hari koperative irinda isoko yishyurwa na buri mu curuzi, bubizeza ko bugiye gukurikirana imikorere yayo.
Habumugisha Hyacinthe, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umumurenge wa Bushenge, ati “Dufatanyije n’abikorera hari umusanzu utangwa na buri mucuruzi uhabwa koperative ikora uburinzi. Icyo kibazo kuba hari abakivuze ko gihari, tugiye kugikurikirana turushaho kureba imikorere y’uburizi buhari kugira ngo banoze uko bakoraga, banakumire uwagira icyo yangiza cyatuma ku isoko hatagaragara neza.”
Isoko rya Bushenge ni rimwe m masoko yo mu karere ka Nyamasheke rirema kabiri mu cyumweru, ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu, ricururizwamo ibicuruwa bitandukanye birimo imyenda, ibiribwa n’amatungo magufi. Abantu barema isoko baturua mu bice bitandukanye byo mu karere ka Nyamasheke, ndetse no mu karere ka Rusizi.


MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i NYAMASHEKE
