Ni amata yabyaye amavuta kuri uyu munsi w’abakundana witwa St. Valentin, dore ko kuwizihiza byahuriranye na weekend, nta handi mukwiye kujya kwishimana n’abakunzi banyu uretse muri Bethany Hotel, mwitegeye amazi magari y’ikiyaga cya Kivu.
Witinda hamagara bagufate neza:
Booking/Reservation by phone: tel: (+250) 784 95 79 45
Managing Director: tel: (+250) 788 30 65 17
Booking/Reservation by email: bigltdbethany@hotmail.fr
Bethany Hotel iri he?
Bethany Hotel iri mu mudugudu wa Nyarurembo, mu Kagari ka Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura. Ni Hoteli uyirimo aba areba amazi y’ikiyaga cya Kivu mu mpande zose.

Serivise abayigana bahasanga
Iyi hoteli irisanzuye, abantu uko bangana kose, ifite ubushobozi bwo kubakira, kandi baba bafite ibinyabiziga bakabona aho bihagarara.
Ntwali Janvier Umuyobozi wa Hoteli, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli muri Karongi, avuga ko Bethany ari Hoteli yizewe, ikorera ku ndangagaciro y’ubunyangamugayo.
Abayigana uretse kuruhuka bitewe n’amahumbezi y’ikiyaga cya Kivu, ni Hoteli ifite ubusitani, uhari yumva amajwi y’inyoni, akayaga ko mu biti kakamufasha kuruhuka bihagije.
Ashobora gukora komande y’amafi, bagira amafi y’umwimerere, bakagira isambaza nziza zirobwe ako kanya.
Ni Hoteli ihorana buffet kuva saa sita, buri wese wasuye Karongi yahagera bakamwakira ku giciro cyiza.
Ikindi ibyumba byaho birahendutse ugereranyije n’iby’izindi Hotel zo muri aka karere.

St. Valentin 2026 yo birahebuje
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare, 2026 Isi yose yizihiza umunsi w’abakundanye, umunsi witirirwa Mutagatifu Valentin.
Ni igihe cyiza abakundana bashimangira urukundo rwabo, bagasohoka, bakishima, ndetse hari n’abateganya kubana icyo gihe bahitamo kwambika impeta y’integuza abo bihebeye (gutera ivi).
Ku bo mu karere ka Karongi, n’abahagana St. Valentin mujye kuyishimira muri Bethany Hotel kubera ko ibyo mukeneye byose murabihasanga.
Hotel Bethany yiyemeje kubibafashamo ibagabanyiriza ibiciro ku mafunguro, n’ibyumba bya hotel.
Abazahasohokera kuri St. Valentin bazifotoreza ku mazi, baryoherwe no gukina ku mucanga, no kwifotoreza mu busitani bwa Bethany Hotel ku buntu.
Ntwali Jamvier, Umuyobozi Mukuru wa Bethany Investment Group, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli mu karere ka Karongi, avuga ko St. Valentin ari umunsi mwiza, kandi abagana hotel bazakirwa neza.
Ati “Ku munsi w’Abakundana twabashyize igorora, nk’ibisanzwe ibiciro byacu biri hasi ugereranyije, dushyize imbere gutanga services inoze ndetse no korohereza abatugana, kuri Valentin’s Day ni umunsi dusanzwe twakira abaje gutera ivi, abaje mu kwezi kwa buki, si bishya kuri twe icyo dukora ni ukuborohereza.”
Abaje kwifotoreza mu busitani nta cyo bishyura, bagira ibyo bafata muri heteli byonyine.
Hotel Bethany ifite igikoni cyiza aho iteka inteko zirenga umunani, restaurant igezweho, na Salle y’akataraboneka.

UMUSEKE.RW
