Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 indege ya KLM ni yo yazanye uyu mugore wa Arsene Shalom Ntahobari, umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko bombi bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpnabyaha rwa Arusha.

Beatrice Munyenyezi amaze igihe avugwa mu itangazamakuru, akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Munyenyezi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y’u Rwanda.
Ni undi Munyarwanda Amerika yohereje mu Rwanda mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma yinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.
Munyenyezi yize Kaminuza, nyuma akora mu biro bya Leta, ariko aza gushinjwa ko yagize uruhare muri Jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.
Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika, akaba yari aherutse kurangiza igihano cyo gufungwa imyaka 10 yakatiwe kubera icyo cyaha.
Umugabo wa Munyenyezi – Arsene Shalom Ntahobari na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bakatirwa n’urukiko rwa Arusha.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW
Abagore bagize uruhare rukomeye muli genocide yabaye mu Rwanda.Nyamara nibo Imana yahaye kubyara abantu,aho kubica.Kwica umuntu ,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhisomeye.