Nyuma y’uko hatangajwe ko ikipe ya APR Basketball Club itakitabiriye irushanwa rya Africa Basketball League [BAL], ubuyobozi bw’iri rushanwa, bwavuze ko igomba gusimburwa n’ibarizwa muri Karahari Conference.
Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2026, ni bwo ubuyobozi bwa Africa Basketball League [BAL], bwasohoye itangazo ryemeza ko APR BBC yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya Gatandatu, itakiryitabiriye.
Ubuyobozi bw’iri rushanwa kandi, bwakomeje butangaza ko ikipe izasimbura ikipe y’Ingabo, ari isanzwe iri muri Karahari Conference mu gihe Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryo ryemeje ko izasimbura APR BBC ari RSSB Tigers BBC.
Muri iri tsinda rya Karahari Conference, harimo Al-Ahly Ly yo muri Libya, DAR City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na Petro de Luanda yo muri Angola.
Ni imikino izatangira ku wa 27 Werurwe ikazarangira ku wa 5 Mata uyu mwaka. Imikino ya nyuma, biteganyijwe ko izabera i Kigali.


UMUSEKE.RW

Inkuru ziragwira ngo “BAL yatangaje ikipe izasimbura APR” Sadi arandikaaaaaa ariko birangiye atweretse itangazo rya BAL ritavuga ikipe iyo ariyo.
Ubanza ku Umuseke.rw bahembera umubare w’inkuru ukaba uba ushaka kwandika nyinshi
Yewe igire muri coaching dore nibyo wahaye umwanya inkuru urazibura
kosora muvandimwe Sadi. ibyo BAL yavuze n’ibyo uvuze birahabanye..