Nyuma y’uko Maroc yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20, itsinze Argentine ibitego 2-0 bya Yassir Zabiri, yakiriwe urugwiro rudasanzwe ubwo yari igeze iwabo.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, ni bwo ku kibuga Estadio Nacional Julio Martínez Prádanos muri Chile hakiniwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20.
Abanya-Maroc bari bahagarariye Umugabane wa Afurika, babaye aba Kabiri bacyegukanye kuri uyu Mugabane nyuma y’Igihugu cya Ghana.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025, ni bwo izi ngimbi zageze muri Maroc, abaturage bo muri iki gihugu bazakirana ibyishimo bidasanzwe.




UMUSEKE.RW