Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo babiri bari bafite ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika y’amiganano ubwo bageragezaga kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda.
Bafashwe ku wa Gatatu, tariki 14 Mutarama 2026, mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi rwagati, ahazwi nko ku Iposita.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamije aya makuru, avuga ko abo bagabo bari bagiye kuyavunjisha muri Forex Bureau yitwa Shahansh.
Avuga ko bafashwe biturutse ku bakozi b’iyi Forex Bureau bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu baje kuvunjisha amafaranga y’amahimbano.
Ati: “Abapolisi bagezeyo barabafata, basobanujwe aho bakuye aya mafaranga, ariko ntibagaragaza inkomoko yayo. Iperereza rirakomeje hagamijwe kumenya inkomoko yayo no gufata abandi bakorana nabo.”
CIP Gahonzire avuga ko bakorewe dosiye, bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Yashimiye abatanze amakuru ngo aya mafaranga adakwirakwira, anasaba abantu kujya bashishoza igihe bahawe amafaranga kuko hari abatekamutwe bacura amafaranga bagamije kwiba abaturage.
Agira ati: “By’umwihariko, abacuruzi bakira amafaranga menshi barashishikarizwa kujya bashishoza cyangwa bagatunga utumashini dusuzuma ko amafaranga ari mazima, birinda gutuburirwa.”
Polisi yihanije abantu bose bishora mu bikorwa byo gucura amafaranga ibasaba kubireka, kuko batazihanganirwa kuko ari abagizi ba nabi bamunga ubukungu bw’igihugu.
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi ariko atarenze miliyoni icumi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW