Bad Rama yangiwe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joël

Bad Rama

Bad Rama, wijanditse mu kwibasira u Rwanda no gutuka abayobozi barwo, yakumiriwe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joël cyabereye muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo Ruti Joël yataramiye Abanyarwanda bo muri Leta ya Indiana no mu yindi mijyi itandukanye.

Mupenda Ramadhan, uzwi nka Bad Rama, umaze iminsi atuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, yashatse kwinjira muri icyo gitaramo ariko asohorwa ikubagahu ndetse asabwa kuva mu nkengero z’aho cyaberaga.

Ubwo uyu mugabo yageraga ahabereye iki gitaramo, abagiteguye bamumenyesheje ko atemerewe kwinjira, ndetse asubizwa amatike ye.

Umwe mu bari aho byabereye yabwiye IGIHE ko Bad Rama yari aherekejwe n’abamucungiye umutekano bane.

Yagize ati: “Abwirwa ko batari bwinjire, ndetse basabwe kuva mu nkengero z’ahaberaga iki gitaramo; abuze uko abigenza, aragenda.”

Bad Rama yasimbiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yanyuze muri Leta enye zose kugira ngo agere ahabereye icyo gitaramo, yasohowemo nk’igisambo.

Ati: “ Ndahageze ibibaye, urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umutipe ampamagariye nk’igisambo?”

Ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama akomeje guhabwa inkwenene, bamwe baramwibutsa ko nta wanga u Rwanda ngo bimugwe amahoro, abandi bakavuga ko yabikoze agamije kuvugwa mu itangazamakuru.

Uretse Ruti Joël, abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’abandi bahanzi barimo na TMC, wamamaye mu itsinda rya Dream Boys.

Ruti yatanze ibyishimo muri Leta ya Indiana
TMC yataramiye abitabiriye igitaramo kirukanywemo Bad RamaB

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *