Ba ofisiye n’abasirikare basoje amasomo y’ingabo zidasanzwe

Amasomo bahabwa harimo no gukora ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe

Ba ofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje kuri uyu munsi amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy’amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare  i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.

Mu ijambo rye, yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’ imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.

Yabasabye gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu mirimo bazakora mu gihe kiri imbere.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abajenerali ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru.

Aba barimo kwiga uburyo bwo kugaba ibitero
Gen MK Mubarakh aha igihembo uwitwaye neza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *