Abahinzi ba avoka mu Rwanda barakangurirwa kuzongera zikaba nyinshi, ndetse no kwita ku zo basanzwe bafite, kuko ari imari ishyushye muri iki gihe kandi zifite agaciro kanini ku masoko mpuzamahanga.
Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kivuga ko kiri muri gahunda yo kunoza ubuziranenge kugira ngo avoka zo mu Rwanda zikomeze kuba nziza ku rwego mpuzamahanga.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2024/25 avoka zinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 12 Frw.
Muri urwo rwego, abohereza avoka mu mahanga basaba abahinzi bo mu Rwanda kwibanda ku bwoko bwa Hass na Fuerte, bavuga ko bufatwa nk’iza zahabu mu bihugu bitandukanye ku isi.
Bonne Amie Bayisenga, uhagarariye Souk Farms ihinga avoka mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, mu kiganiro na UMUSEKE, avuga ko Umunyarwanda wese uhinga uru rubuto adashobora kubura isoko.
Ashimangira ko avoka ifite agaciro gakomeye muri iki gihe, aho ayigereranya n’ikawa cyangwa icyayi kuko yinjiza agatubutse.
Ati: “ Umuhinzi ushaka kwinjira mu buhinzi bwa avoka, icyo namushishikariza ni uko atatekereza mu buryo bwa gakondo.”
Agira inama abahinzi yo kwita ku gihingwa cyabo no kwirinda ibyonnyi n’indiririzi, kuko bigira ingaruka ku musaruro n’ubwiza bwacyo ku isoko.
Bayisenga agira Abaturarwanda inama yo guhinga avoka kuko zitanga agatubutse
Edouard Ntibanyurwa, usanzwe ari agoronome, ahamya ko iyo avoka yitaweho, umusaruro wiyongera mu bwinshi n’ubwiza kandi ko avoka zo mu Rwanda zikomeje kuzamura agaciro ku isoko mpuzamahanga.
Mugwiza Pacifique, wahuguwe muri gahunda yitwa VIBE, avuga ko mu gihe cy’amezi atandatu yafashije Souk Farms kubona ibyemezo by’ubuziranenge no kurushaho gutera intambwe mu rugendo biyemeje rwo gukora kinyamwuga.
Ati: “Souk Farms, ubu kubera kubahiriza ubuziranenge, ikorana na RSB, RICA na NAEB, byayifashije kugera ku masoko yo mu Burayi no muri Aziya.”
Jane Nyamvumba, umukozi ushinzwe ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, atangaza ko “iyo ubuziranenge bwitaweho kuva ku gihingwa kugeza ku isoko, bituma umusaruro winjiriza igihugu amadovize.”
Yongeraho ko kugira ngo igihingwa cya avoka gitange umusaruro wisumbuye ku rwego mpuzamahanga, abahinzi bakwiye kwita ku nama bahabwa zo kunoza ubuziranenge.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukora ishoramari ryagutse mu bijyanye no kubungabunga umusaruro wa avoka, ibikomeje korohereza abahinzi kuwugeza ku masoko mpuzamahanga.
Mugwiza, umwe mu rubyiruko rwahuguwe muri gahunda yo kunoza ubuziranenge ya VIBEJane Nyamvumba avuga ko mu gihe ubuziranenge bwubahirijwe nta kabuza umuhinzi abona isoko ryizaIyo igihingwa cya avoka cyitaweho kibyara ifaranga