AS Kigali yamwenyuye

Nyuma y’imikino ine nta ntsinzi ibona, AS Kigali yatsinze Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Imwe mu makipe yari akumbuye amanota, ni AS Kigali iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Ibifashijwemo na Ndayishimiye Didier ku munota wa 61, AS Kigali yabonye amanota yuzuye ku gitego cy’umutwe yatsindiye ikipe ye.

Wari umupira watanzwe na Ntirushwa Aime kuri koruneri y’Abanya-Mujyi.

Iminota yari isigaye, Marines FC yageragaje gukora impinduka ikuramo Mbonyumwami Thaiba wasimbuwe na Mubarak, ariko abasore ba Mbarushimana Shaban bakomeza kuba beza.

Iminota 90 yarangiye aba basore begukanye amanota yuzuye y’umunsi wa Kane, bituma bamwenyura kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi kipe yahise yuzuza amanota ane mu mikino ine imaze gukinwa.

Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’Umugoroba, hateganyijwe umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Indi mikino yabaye:

Bugesera FC 0-0 Gasogi United

AS Muhanga 1-1 Etincelles FC

Ndayishimiye Didier ni we watumye AS Kigali imwenyura
Muzungu yatanze akazi kuri uyu mukino
Gilbert yabaye mwiza kuri uyu mukino
AS Muhanga na Etincelles FC zayagabanye
Bugesera FC na Gasogi United na so zayagabanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *