AS Kigali yahagaritse umuvudo wa Police FC

Ibifashijwemo na rutahizamu, Sunday Inemesit, AS Kigali yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo habaye imikino isoza umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu Bagabo.

Umukino wari uhanzwe, ni uwabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umgoroba.

Police FC yari yakiriye AS Kigali, cyane ko aya makipe asanzwe yitoreza ku kibuga kimwe cya Kigali Pelé Stadium.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiy e nta kipe ibashije kubona izamu ariko mu gice cya kabiri, abanya-Mujyi bagarukana inyota yo kubona inshundura kandi byarangiye bazibonye.

Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu gice cya kabiri, AS Kigali nta bwo yatinze kubona inshundura kuko ku munota wa 47 gusa w’umukino, Sunday Inemesit ukina mu busatirizi, yafunguye amazamu.

Abasore ba Mbarushimana Shaban bakibona igitego, bagerageje gukomeza kubanza kugicunga gusa bakanyuzamo bagakora imipira yihuta igana imbere.

Uko iminota yicumaga, ni ko byarushagaho kuba bibi kuri Police FC itozwa na Ben Moussa, ndetse nta bwo yatinze gukora impinduka mu bakinnyi bari mu kibuga.

Uyu munya-Tunisie wari ukeneye kubona igitego cyo kwishyura, yakuyemo Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Richard Kilongoz, basimburwa na Manishimwe Djabel na Okerie Ekeson.

Abasore barimo Mitima Isaac na Franklin Onyeabor, bakomeje kuba beza mu gice cy’ubwugarizi ndetse n’umunyezamu, Ndikuriyo Patient akomeza guhagarara mu izamu kugeza iminota 90 irangiye amanota atatu atashye yuzuye.

Ni intsinzi yatumye AS Kigali igumana umwanya wa 14 nyuma y’uko yahise igira amanota 19, Police FC na yo igumana umwanya wa Gatatu n’amanota 34.

Indi mikino yabaye:

  • Kiyovu Sports 3-1 Mukura VS
  • Bugesera FC 2-2 APR FC
  • AS Muhanga 1-1 Gasogi United
  • Gicumbi FC 1-1 Amagaju FC
  • Marines FC 1-1 Al-Merrikh SC
  • Gorilla FC 2-1 Rutsiro
  • Etincelles FC 1-0 Musanze FC
Ntirushwa na bagenzi be bahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Police FC
Sunday yabaye mwiza kuri uyu mukino
Mitima na bagenzi be babaye beza mu bwugarizi
Ni umukino wakiniwe mu mvura nyinshi
Yatangiye kubona izamu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *