AS Kigali yagurishije abakinnyi babiri muri Police FC

Abakinnyi babiri bakiniraga AS Kigali, Isaac Ezeh ukina mu bwugarizi na Rudasingwa Prince ukina mu busatirizi, bagurishijwe muri Police FC igiye gusohora abandi mbere y’uko imikino yo kwishyura ya Shampiyona itangira.

Aba bakinnyi bombi, bivugwa ko batangiye gukurikiranwa na Ben Moussa utoza ikipe y’Abashinzwe Umutekano, mbere y’uko imikino ibanza ya Shampiyona irangira.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamaze kumenya, avuga ko amafaranga yo kugura aba bakinnyi bari gafite amasezerano, yamaze kugezwa kuri konti za AS Kigali igisigaye ari uko batangazwa nk’abakinnyi bashya ba Police FC.

Ezeh yari agifite amasezerano y’umwaka n’igice kuko yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe Prince yari asigaje amezi atandatu ku masezerano ye.

Nta bwo haramenyekana amafaranga batanzweho ariko haravugwa akabakaba Miliyoni 30 Frw kuri aba bakinnyi bombi.

Ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, ikipe y’Abashinzwe Umutekano yamaze gutangaza ko yanatandukanye na Eric SSenjobe. Uretse we kandi, havugwamo abandi bashobora gusohoka barimo Muhozi Fred na Ndizeye Samuel.

Police FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 34 inyuma ya Al-Hilal SC ya mbere n’amanota 35.

Rudasingwa Prince yamaze kwerekeza muri Police FC
Isaac Ezeh azakinira Police FC mu mikino yo kwishyura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *