AS Kigali WFC yatandukanye na Théogenie bwa kabiri

Nyuma yo kutishimira umusaruro nkene we, ku nshuro ya kabiri, ubuyobozi bwa AS Kigali WFC, bwahisemo gusezerera uwayitozaga, Mukamusonera Théogenie wahise asimburwa na Mubumbyi Adolphe ‘Igor.’

Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026. Ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, bwahisemo gutandukana na Mukamusonera kubera umusaruro mubi ikipe ifite.

Théogenie yasezerewe nyuma y’uko yari agifite amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2025/26.

Mubumbyi wamusimbuye, yahawe inshingano zo gufasha AS Kigali WFC kubona amanota ayigumisha mu cyiciro cya mbere, cyane ko ubu iri mu makipe abiri ya nyuma muri 12 akina Shampiyona y’u Rwanda.

Ni inshuro ya kabiri Mukamusonera asezererwa muri iyi kipe nyuma yo gusezererwa mu 2024 wari wayigezemo mu 2022.

Théogenie yasezerewe ku nshuro ya kabiri

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *