AS Kigali WFC yamanutse mu cyiciro cya Kabiri

Nyuma yo kunganya na Inyemera WFC igitego 1-1, AS Kigali WFC yari imaze imyaka 18 mu Cyiciro cya Mbere, yamanutse mu cya Kabiri.

Inkuru yo kumanuka mu cyiciro cya Kabiri, yamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026 nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Inyemera WFC.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yamanukanye amanota 13 mu mikino 21 imaze gukinwa.

Urugendo rwa AS Kigali WFC uyu mwaka 2025-26.

Mbere yo gutangira uyu mwaka w’imikino, ubuyobozi bwabanje kugarura Mukamusonera Théogenie wari uyigarutsemo bwa Kabiri.

Uyu mutoza akiza, yahaye abayobozi umushinga wo kubakira ikipe ku bato ndetse asaba ko abakuru bari bayirimo bahita basezererwa ariko bamwe barahaguma kuko bari bagifite amasezerano.

AS Kigali WFC yatangiye nabi uyu mwaka, ndetse imikino ibanza iyisoza iri ku mwanya wa 10 n’amanota 10 mu makipe 12.

Abakinnyi bayiteye umugongo!

Nyuma y’uyu musaruro mubi ndetse n’imibanire mibi yari imbere mu kipe, bamwe mu bakinnyi bagakwiye kuba barahagumye bakayifasha, bahise bayitera umugongo bajya gushakira ahandi.

Aha harimo Alodie, Callixte [Kazungu], Aline na Angelique [Rooney] bagiye muri Police WFC n’uwari umunyezamu wayo wa mbere, Diane wagiye muri APR WFC.

Kugenda kw’aba bakinnyi, byakomeje kuyigiraho ingaruka mbi n’ubwo hari abandi yari yakuye muri Uganda barimo umunyezamu ariko byakomeje kuba iyanga, umusaruro mwiza ukomeza kubura.

Imikino yo kwishyura ya Shampiyona yayitangiye n’ubundi nabi ariko abayobozi bakora impinduka mu batoza hakiri kare, bahagarika Mukamusonera Théogenie wasimbuwe na Mubumbyi Adolphe ‘Hugor’ ariko umusaruro ukomeza kuba iyanga.

AS Kigali WFC ubu irarushwa n’ikipe bakurikiranye amanpra ari hejuru y’atatu kandi hasigaye umukino umwe ngo Shampiyona irangire.

UMUSEKE wageragaje kwegeranya ibyakomye mu nkokora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali uyitangamo Miliyoni 90 Frw buri mwaka.

Ibibazo byatangiye mu 2022!

Hari ku wa Gatanu, tariki 25 Werurwe 2022, ubwo Abanyamuryango ba AS Kigali WFC bashyiragaho Komite Nyobozi yari iyobowe na Twizeyeyezu Marie Josée wari uje asimbuye nyakwigendera, Teddy Gacinya wari wasoje manda ye.

Ubuyobozi bwa Marie Josée, bwaraje bukomereza aho bagenzi ba bo bari bagejeje ariko bahura n’ibibazo by’uko hari bamwe bari barasimbuwe bakomeje kutavuga rumwe na Komite Nyobozi nshya, bigatuma hari gahunda z’ikipe zikomwa mu nkokora.

Mbere y’uko yegukana igikombe cya Shampiyona y’uwo mwaka igatisha itike ya CECAFA yabereye muri Tanzania, hari hatangiye gututumba umwuka mubi imbere mu ikipe.

Icyo gihe mbere y’uko ikipe yerekeza muri ayo marushanwa Nyafurika yitabirwa n’ikipe zabaye iza mbere iwabo, hari abakinnyi ikipe yagenderagaho babanje kwanga kongera amasezerano nyuma y’uko bavugaga ko hari amakipe yo hanze y’u Rwanda abifuza ariko biza kurangira bahisemo kugumana na AS Kigali WFC kuko ibindi byari byanze.

Bagiye muri Tanzania baterabana neza!

Ubwo iyi kipe yerekezaga mu mikino ya CECAFA yabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam, harimi kwishishanya kugeza ubwo umwe mu batoza witwa Kayitesi Egidie yahinduriwe inshingano akitwa ushinzwe ubuzima bw’ikipe [Team manager].

Uretse uyu mutoza wahinduriwe inshingano icyo gihe, n’uwari umukozi wari ushinzwe umutungo w’ikipe, Gahutu André, yasigaye i Kigali maze inshingano yakoraga zihabwa undi.

Mu itsinda icyo gihe AS Kigali WFC yarimo rya Mbere, yari kumwe na CBE yo muri Éthiopie, Warrior Queens yo muri Zanzibar na Fofila PF yo mu gihugu cy’i Burundi.

Iyi kipe yageze muri ½ cy’irangiza cy’iri rushanwa, nyuma y’uko yari yavuye mu matsinda itsinze imikino ya Fofila PL ibitego 2-1 na Warrior Queens ibitego 3-0.

Ni ikipe icyo gihe yasoje irushanwa iri ku mwanya wa kane, nyuma yo gutsindirwa muri ½ na Commercial Bank of Ethiopia (CBE) ibitego 4-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Amwe mu mazina y’abakinnyi icyo gihe bagize irushanwa ryiza ku ruhande rw’iyi kipe, harimo Usanase Zawadi wasoje irushanwa atsinze ibitego bitanu, bikanatuma akomeza kwifuzwa n’amakipe nka Simba Queens arimo ubu.

Ibibazo by’amikoro byatangiye ubwo!

Nyuma yo kuva muri iri rushanwa, ikipe yageze i Kigali itangira kubaho ubuzima itari isanzwe ibamo. Ibi byatewe n’uko ubuyobozi butabashije gusobanurira igihe uko umutungo bajyanye muri Tanzania wakoreshejwe, bityo bituma Umujyi wa Kigali nk’Umuterankunga mukuru, ahina akaboko mu kongera kurekura amafaranga nk’uko byari bisanzwe.

Kuva ubwo, Umujyi ntiwari ugitangira ku gihe amafaranga y’inkunga usanzwe ugenera iyi kipe ariko n’ayatangwaga agakoreshwa nabi, bigatuma imishahara y’abakinnyi itinda, bitangira gukoma mu nkokora umusaruro w’ikipe.

Ikipe yahise itangira gutakaza abakinnyi!

AS Kigali WFC yari gitinyiro muri ruhago y’abagore y’u Rwanda, yahise itangira gutakaza abeza yagenderagaho.

Ubwo iyi kipe yari ikubutse mu yindi CECAFA 2023 yabereye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yahise itangira gukurwamo abakinnyi bari beza yagenderegaho.

Abo yatakaje icyo gihe, barimo Nibagwire Libelée, Kayitesi Alodie na Uwimbabazi Immaculée. Aba bose bari mu beza iyi kipe yagenderagaho ariko bahitamo kwerekeza mu Nzove.

Nyuma y’aba beza, ku mwaka wakurikiyeho wa 2024, AS Kigali WFC yahise itakaza uwari umunyezamu wa yo wa mbere, Ndakimana Angeline usanzwe ari nawe wa mbere mu kipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi].

Muri rusange, aba bakinnyi biyongeraga ku bandi Gikundiro yaguze muri iyi kipe y’Umujyi mu ntangiriro za 2023 nka Uwanyirigira Sifa, Mukeshimana Dorothée, Mukantaganira Joselyne, Mukeshimana Jeannette na Kalimba Alice wayinyuzemo. Bavuga ko bashaka kubakira ku bato kandi atari ukuri.

Nyuma y’aho gato, Murera yongeye kugura muri iyi kipe ubwo yahaguraga Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ na Nyirandagijimana Diane, bombi bakina mu gice cy’ubusatirizi. Mu mwaka ushize, byaje guhumira ku mirari ubwo na rutahizamu, Usanase Zawadi yerekezaga muri Simba Queens yo muri Tanzania.

Kuva ubwo, ubuzima bwatangiye kugora AS Kigali WFC yaba mu guhembwa, kubona uduhimbazamusyi ndetse no kubona umusaruro mwiza nyamara ari yo yari iyoboye ruhago y’u Rwanda.

Bamwe mu bakinnyi bakomeje kuyifasha ubwo abandi beza bari bamaze kugenda, harimo Nibagwire Sifa Gloria, Mutuyemariya Florentine, Ingabire Aline, Umwizerwa Angelique n’umunyezamu, Uwamahoro Diane.

Kubakira ku kinyoma!

Nyuma y’ibyo bibazo byose, abanyamuryango ba AS Kigali WFC, tariki ya 2 Kamena 2024, beguje uwari umuyobozi w’ikipe, Twizeyeyezu Marie Josée asimburwa n’uwari umwungirije, Ngenzi Shiraniro Jean Paul.

Iyi kipe yahise iha akazi Bizumuremyi Radjab nk’umutoza mukuru ariko nyuma yo kuyimaramo umwaka umwe, ahita atandukana na yo, ubuyobozi buhitamo kugarura Mukamusonera Théogenie uyitoza ubu.

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2025-26 utangira, ubuyobozi bwicaranye n’abatoza bemeranya gushyira imbaraga mu bato ariko cyari ikinyoma.

Mbere yo gutangiza imyitozo itegura Shampiyona y’uyu mwaka, umutoza yavuze ko hari abakinnyi ikipe ikwiye kurekura kugira ngo bahe umwanya abato. Abashyirwaga mu majwi icyo gihe, barimo Sifa Gloria, Kayitesi Alodie wayigarutsemo nyuma, Umwizerwa Angelique n’abandi.

Uretse abakinnyi, n’uwari umutoza w’abanyezamu, Safari Mustafa, yabwiwe ko atazakomezanya n’ikipe kuko ikipe yashatse undi.

N’ubwo byitwaga guha umwanya abato, byari bitandukanye n’ukuri kuko mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga ubu, umubare w’abato ni wo ugaragara mu kibuga nyamara umusaruro mwiza warabuze, no guha umwanya abato urabura.

Aho yambariye inkindi, iri kuhambarira ubucokero!

Mu gijhe ari yo yatsindaga ibitego byinshi andi makipe, ubu AS Kigali WFC iri mu zibitsindwa na yo. Iherutse gutsindwa ibitego 14 mu mikino ibiri nyuma yo gutsindwa 6-1 na Police WFC na Rayon Sports WFC yayitsinze ibitego 8-1 mu mukino wabereye mu Nzove.

Ni ikipe ubu iri mu makipe atatu ya nyuma aho iri ku wa 10 n’amanota icyenda mu gihe irusha rimwe Muhazi WFC.

Abakinnyi bari kuyitera umugongo!

Nyuma y’imikino ibanza, abakinnyi bakinirag iyi kipe, batangiye kuyivamo. Uwabanjirije abandi, ni umunyezamu, Uwamahoro Diane wamaze kujya muri APR WFC. Uyu yiyongeraho Umwizerwa Angelique wagiye muri Police WFC n’abandi bari gusaba kuyivamo.

Abandi basabye ubuyobozi gutandukana, ni Ingabire Aline na Kayitesi Alodie usanzwe ari kapiteni wa yo. Aba bose biyongera kuri rutahizamu w’umunya-Gabon, Colarie Odette-Elsie Eyang Nguema wagiye muri Rayon Sports WFC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira na Nyiramwiza Marthe.

Bivuze ngo mu basagiraga bafasha ikipe, harimo Maniraguha Louise ‘Rucengu’, Mutuyemariya Florentine ‘Kalaba’ na Kanyamihigo Callixte ‘Kazungu.’

Ikoreshwa nabi ry’umutungo!

N’ubwo abakinnyi bataka imishahara ya bo, nyamara umuterankunga mukuru, Umujyi wa Kigali, utanga Miliyoni 90 Frw nk’Ingengo y’Imari yo gufasha ikipe kubaho neza.

Ariko abo aya mafaranga aca mu ntoki, bivugwa ko batayakoresha neza uko bikwiye, ndetse amwe akajyanwa mu bihendesha ikipe nk’inzu irimo ibiro by’ikipe yishyurwa miliyoni 1.5 Frw buri kwezi nyamara abayiba hafi bakavuga ko ayo mafaranga ari menshi cyane.

Amafaranga y’Ingengo y’Imari iyi kipe ihabwa, akubye inshuro nyinshi ayo izindi bahanganye muri Shampiyona akoresha ariko umusaruro waranze ukomeza kuba nkene ari na ko amadeni y’abakinnyi akomeza kwiyongera.

Ubuyobozi buri kurwana n’uko ikipe itamanuka!

Nyuma y’uru ruhuri rw’ibibazo byiyongera umunsi ku wundi, Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi, yahisemo gushakira ibisubizo muri Uganda aho bivugwa ko bahakuye umunyezamu na rutahizamu.

Ibi byose biri gukorwa hagamijwe gushaka uburyo ikipe itajya mu Cyiciro cya Kabiri, ubundi mu mwaka utaha, hakashakwa igisubizo kirambye.

Umwanzuro!

Kimwe mu byo benshi baba hafi y’iyi kipe bahurizaho, ni uko bamwe mu bari mu nzego ziyiyobora, bashyira imbere inyungu za bo kurusha iz’ikipe. Icyayifasha kurusha ibindi, ni uko hajyaho ubuyobozi bwiteguye kuyiba hafi, bukayiha umwanya uhagije kandi budashyize imbere inyungu za bwo.

Ikindi gikwiye gukorwa muri iyi kipe, ni igenzurwa ry’ikoreshwa ry’umutungo [Audit] kugira ngo abanyamuryango ba yo banyurwe n’ibibakorerwa, cyane ko abavugira mu gikari bafite impungenge ku buryo uwo mutungo ukoreshwa.

Djuma ‘Kibaza’ aratungwa urutoki mu barangaranye AS Kigali WFC
Mu 2023 AS Kigali WFC yakinnye CECEFA yabereye muri Uganda

Yigeze gutunga abakinnyi ba She-Amavubi ariko ni bya bindi ngo papa yari afite imodoka [….]
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *