AS Kigali WFC igiye kongeramo amaraso mashya

Nyuma yo gusoza imikino ibanza iri mu makipe atatu ya nyuma, ikipe ya AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yiteguye kongera imbaraga ku myanya irimo igice cy’abataha izamu n’umunyezamu.

Ubwo Shampiyona y’Abagore y’icyiciro cya Mbere y’uyu mwaka yatangiraga, imwe mu makipe yagowe no kubona amanota, ni AS Kigali WFC yahoze iyoboye ruhago y’Abagore mu Rwanda.

Kugira ngo ibone amanota atatu yuzuye, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, byayisabye imikino 10 kugira ngo aboneke nyuma yo gutsinda Inyemera WFC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’ibyo bibazo yatangiranye Shampiyona, Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yemereye UMUSEKE ko mu mikino yo kwishyura iyi kipe izaba yongeyemo abakinnyi ku myanya imwe n’imwe.

Ati “Twatangiye nabi Shampiyona ariko turi gushaka ibisubizo kugira ngo mu mikino yo kwishyura tuzabe turi mu myanya myiza.”

Yakomeje agira ati “Ubu umunyezamu na rutahizamu bagomba kwiyongera ku bahari, bamaze kugera mu Rwanda baturutse muri Uganda. Uretse bo kandi, hari uri kudushakira abakinnyi twasabye kudukurirayo abandi baza kongera imbaraga.”

Kimwe mu byakomye mu nkokora iyi kipe uyu mwaka, harimo gukoresha abakinnyi benshi bato bataramenyera Shampiyona.

Mbere y’uko imikino yo kwishyura igaruka muri Shampiyona y’Abagore, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iri ku mwanya wa 10 n’amanota Icyenda mu makipe 12. Irarushwa rimwe Muhazi WFC ifite umunani.

Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yijeje ko ikipe ayoboye izaba ari nshya mu mikino yo kwishyura
AS Kigali WFC izaba ari nshya mu mikino yo kwishyura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *