Ikipe y’Ingabo yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ w’Igikombe cy’Amahoro ndetse Urumbyingwe ruhita rusezererwa muri iryo rushanwa.
Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026 kuri Kigali Pelé Stadium Saa Mbiri z’ijoro.
Ni umukino watangiye utihuta nk’uko mu mukino ubanza byari byagenze ariko iminota yicuma, byagendaga bifata indi sura.
Ku munota wa 35 w’umukino, APR FC yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Gilbert ku mupira yari ahawe neza na Togui maze ahita awerekeza mu izamu.
Nta bwo ikipe y’Ingabo yatinze kongera kubona izamu, kuko Djibril Quattara yongeye gutsindira ikipe ye igitego cy’umutwe ku mupira wari utanzwe na Byiringiro Gilbert ku munota wa 45 maze amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC iri imbere n’ibitego 2-0.
Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, ikipe y’Ingabo yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi zo gushaka ibindi bitego ndetse biza kuyikundira.
Ku munota wa 55, William Togui yabonye igitego cya Gatatu nyuma y’umupira mwiza yahawe na Quattara uturutse ku ruhande rw’iburyo, maze abafana ba Nyamukandira bongera kwinaga ibicu.
Nta bwo byari birangiye kandi kuko APR FC itigeze yorohera Gasogi United, yakomeje n’ubundi gusatira ari na ko ihererekanya neza biciye ku barimo Dauda Yussif, Memel Dao na Ronald Ssekiganda.
Ibintu byongeye kuba bibi ku Rubambyingwe ku munota wa 62 ubwo Memel Dao yatsindiraga ikipe y’Ingabo igitego cya Kane maze abari kuri Kigali Pelé Stadium batangira kuganira ibindi.
Ikimara kubona ibitego bine, ikipe y’Ingabo yatangiye gukora impinduka ihita ikuramo abarimo Memel Dao na Mugisha Gilbert bahise basimburwa na Ruboneka Bosco ndetse na Hakim Kiwanuka.
Abandi baje guhabwa umwanya muri iyi kipe, ni Niyibizi Ramadhan na Denis Omedi basimbuye William Togui na Ronald Ssekiganda.
Iminota 90 yaje kurangira n’ubundi APR FC yegukanye intsinzi ku bitego 4-0 ariko biba 4-1 ku giteranyo cy’imikino yombi. Ikipe y’Ingabo yahise igera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro. Izakina n’izasezerera indi hagati ya Bugesera FC na Etincelles FC.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa, Gorilla FC irakira AS Kigali mu mukino wo kwishyura wa ¼. Ubanza warangiye aya makipe yombi anganya 0-0.










UMUSEKE.RW
